Umwana wavukiye mu kirere

Uwufise ububasha kw’isanamu TURKISHA AIRLINES
Image caption Abakozi bo mu ndege bafite uruhinja rukimara kuvuka

Umugore Nafi Diaby yabyariye mu ndege yari ivuye i Conakry muri Guineya igana Istanbul ariko ibanza kunyura Ouagadougu muri Burkina Faso.

Itangazo ryasohowe na Turkish Airlines riravuga ko uwo mugore wari ufite inda y'ibyumweru 28 yahise ajya ku bise indege ikimara guhaguruka.

Babifashijwemo na bamwe mu bagenzi abakozi bo muri iyo ndege bahise bamutabara maze yibaruka umwana w'umokobwa wahawe izina rya Kadija.

Indege igeze Ouagadougou bahise bababajyana mu ivuriro.

Umubyeyi n'uruhinja bameze neza.