Ihungabana rigera ku barokotse jenoside no kubabiciye

Muri rusange ihungabana rigaragara ku barokotse jenoside mu Rwanda, kubera kwibuka ibyababayeho, ariko si bo bonyine.

Hari n'ikindi cyiciro kidakunze kumenyekana cy'abagize uruhare muri ubu bwicanyi bafatwa n'ihungabana.

Ihungabana mu gihe co kwibuka jenocide yabaye mu Rwanda
Image caption Murangira Jean Baptiste, umwe mu bemera ko bakoze jenoside, ahora ahura n'ibiabzo vy'ihungabana

Ntibyoroshye kumenya iri hungabana kuko abarifite batigaragaza batinya gufatwa nk'abashinyagura.

Gusa impuguke mu ndwara zo mu mutwe zivuga ko atari igitangaza kubona uwakoze icyaha nk'iki ahungaban iyo abyibutse.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima bwo mu mutwe kivuga ko ikibazo cy'ihungabana kigenda gifata intera yo hejuru, kikagaragara cyane mu bihe byo kwibuka.

Benshi mu bagaragaza ihungabana ni abacitse ku icumu bibuka ibibi byababayeho, kubyihanganira ntibiborohere.

Nubwo aba ari bo benshi ariko ngo si bo bonyine bahura n'ihungabana.

Bamwe mu bahamijwe uruhare muri jenoside ndetse bagafungurwa bahawe imbabazi cyangwa barangije ibihano ngo biyumvamo ibimenyetso ihungabana.

Uwitwa Matabaro Ladislas yemeye uruhare muri jenoside agabanyirizwa ibihano ndetse ubu yararekuwe yemeza ko mu bihe byo kwibuka ahura n'ibibazo by'ihungabana.

Gusa we ngo ntibimworohera kubigaragaza kubera ibyo yibuka yakoze.

Murangira Jean Baptiste we yahoze yungirije Burgumesetri wa Komini Kanzenze, na we yagize uruhare muri jenoside.

Image caption Ladislas Matabaro , yari icegera c'umukuru wa Komine Kazenze

Ngo iyo igihe cyokwibuka kigeza arahungabana kubera uruhare yemera ko yabigizemo.

Hari abatari bake bumva ko ihungabana ritabaho ku muntu wagize uruhare muri jenoside, nyamara ibi ngo si ko bimeze.

Dr Magnus Gasana, inzobere mu bibazo birebana n'ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko umuntu nka ben' uyo nawe bishyika, agahorana ihungabana rikeka kohari abantu bazamugirira nabi, bakamwishyura ibyo yakoze.

Ministeri y'ubuzima mu Rwanda, nayo ivuga ko ihungabana rishoboka ku bantu nk'aba bagize uruhare muri jenoside.

Gusa kuri aba ngo ntibyoroha kubamenya kubera ko abenshi bagira ipfunwe ryo kwigaragaza.

Nta ngamba zihariye zashyiriweho iki cyiciro cyakora ngo buri wese uhuye n'ihungabana yakirwa vuba kwa muganga.

Mu magereza ho ariko ngo hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubafasha kuko ariho bagaragara ari benshi.

Abashinzwe ubuzimna bwo mu mutwe bavuga ko ikibazo cy'ihungabana mu Rda gikomeye kurusha uko bamwe babyibaza.

Ubushakashatsi ngo bwagaragaje ko umwe mu Banyarwanda bane muhuye aba agendana ihungabana kabone n'ubwo yaba atararigaragaza inyuma