Mu Rwanda ibigo bifata nabi abana babana ubumuga birasabirwa gufungwa

Mu Rwanda hari ibigo bigera kuri 50 bifasha abana bagendana ubumuga
Image caption Mu Rwanda hari ibigo bigera kuri 50 bifasha abana bagendana ubumuga

Inteko ishingamategeko y'U Rwanda yagaragaje ko bamwe mu bana babana ubumuga babayeho nabi cyane mu bigo bibakira, abadepite bakoze igenzura bavuga ko bamwe mu bashinzwe ibigo bakora nk'abacanshuro, ko ibigo bigaragaraho kutita kuri aba bana byahagarikwa.

Basabye ko hasigara bikeya bishobora kubitaho nk'iby'abihayimana .

Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yemeye ko hariho koko abashinga ibi bigo bagamije izindi nyungu kandi ko igiye kubihahgurukira .

Igenzura ryakozwe na bamwe mu bagize inteko ishingamategeko mu bigo byakiriye abana babana ubumuga, ryerekanye ko bimwe mu bigo bitabitaho uko bikwiye .

Bimwe mu bibazo bikomeye bahasanze ngo ni amafunguro adahagije, isuku yo ntayo ndetse ngo aba bana bakaba badahabwa n'uburyo bwo kwidagadura .

"Barya rimwe ku munsi, banywa litiro y'igikoma ku munsi bakazongera guhabwa indi ku munsi ukurikira. Ntabwo twabyemera, biriya bigo bigomba gufungwa abana bakajyanwa ahandi".

Umunyamabanga wa Leta muri MInisteri y'ubutegetsi bw'igihugu yahaswe ibibazo n'abadepite kuri iyi ngingo yemeye ko bimwe mu bigo byitwara nk'ibigamije izindi nyungu. Cyakora Madame Alvera Mukabaramba avuga ko agiye kubihagurukira .

"Tugiye kubikurikirana, aba bana tubajyene ahandi. Abantu bagaburira abana rimwe, ibyo ni ibintu? Hari ibibazo tudashobora kwihanganira. Abana bari muri ibi bigo ntibazabura aho bajya"

Image caption Abana benshi ngo ntibafashwe neza

Mu gihugu cyose habarurwa ibigo bifasha abana nk'aba bigera kuri 50, cyakora bike muri byo ngo ni byo bishobora kubitaho nk'ikiremwamuntu.

Mu bihe byashize abana babana ubumuga bakomeje guhezwa mu kato n'imiryango yabo ndetse ngo hariho bicwaga bakivuka .

Gusa amategeko akaze agenda ashyirwahoi ngo akaba azafasha guhindura imyumvire y'abumvaga ko ubana ubujmuga atari umuntu nk'abandi.