Akajagari mu matora yo mu ishyaka rya Kenyatta

Uhuru Kenyatta na William Ruto
Image caption Uhuru Kenyatta (iburyo) na William Ruto

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko akajagari kabonetse mu matora yo mu ishyaka rye katewe n'umubare munini w'abatora ku munsi wa gatanu maze bituma icyo gikorwa kiburizwamo.

Mu turere twinshi, habaye ugukererwa ndetse hari naho bashatse gukozanyaho mu gihe abiyamamaza bashinjanyaga uburiganya.

Perezida Kenyatta yiyemereye ko nta bikoresho bihagije byo gutora byari byatanzwe.

Aya matora imbere mu mashyaka (primaries) arimo kuba mu kwitegura amatora rusange ateganijwe mu kwezi kwa munani.

Azaba abaye nyuma y'imyaka hafi icumi amatora atarumvikanyweho na benshi akuruye imvururu mu gihugu zaguyemo abantu barenga igihumbi naho abagera ku gice cya miliyoni bakava mu byabo.