Kuki Gallman yarasiwe muri Kenya

Kuki Gallman Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Kuki Gallman yimukiye muri Kenya avuye mu Butaliyani hashize imyaka irenga 40.

Muri Kenya abagabo bitwaje imbunda barashe Kuki Gallmann, witangiriye kwita ku buzima bw'inyamaswa, maze baramukomeretsa.

Yajyanwe kwa muganga na kajugujugu amaze kuraswa mu nda iwe mu rugo mu karere ka Laikipia.

Mu kwezi gushize inyubako ye ba mukerarugendo bacumbikamo yatwitswe n'abantu bakekwa kuba abashumba b'amatungo.

Hashize igihe haba ibikorwa byo gukozanyaho mu gihe aborozi batangiye gushora amatungo yabo mu masambu y'abandi muri gahunda yo kuyashakira ubwatsi kubera uruzuba rukabije.

Madame Gallman - ufite imyaka 63 - yimukiye muri Kenya avuye mu Butaliyani hashize imyaka irenga 40.

Mu mahanga azwi cyane nk'umwanditsi kubera igitabo yanditse kitwa - I dreamed of Africa - bishatse kuvuga mu kinyarwanda ngo "Narose Afrika".

Iki gitabo cyanakozwemo filime.