Abashinzwe ingabo beguye muri Afghanistani

Icyo gitero kibasiye abasirikare ku kigo kiri hafi y'umujyi wa Mazar-e-Sharif. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Icyo gitero kibasiye abasirikare ku kigo kiri hafi y'umujyi wa Mazar-e-Sharif.

Ministri w'ingabo muri Afghanistani n'umugaba w'ingabo beguye ku mirimo yabo nyuma y'igitero cy'abatalebani cyahitanye abasirikare benshi kurusha ibindi mu myaka icumi ishize.

Kugeza ubungubu umubare w'abasirikare baguye muri icyo gitero cyagabwe kuwa gatanu ku kigo cya gisirikare kiri hafi y'umujyi wa Mazar - e- Sharif ntabwo uramenyekana neza.

Hari amakuru ariko avuga ko bashobora kuba bagera kuri magana abiri.

Ministri w'ingabo, Abudullah Habibi, yavuze ko nta muntu n'umwe wamushyizeho igitutu ngo yegure, ko ahubwo ari icyemezo we yifatiye mu nyungu z'igihugu.

Yakomeje avuga ko yizeye ko abakiri bato bagiye kumusimbura maze bakageza Afghanistani ku bintu byiza mu gihe kiri imbere.

Icyo gitero ku kigo cya gisirikare cyateye uburakari bwinshi mu batuye Afghanistani ku buryo umugaba w'ingabo, Qadam Shah Shahim, yavuze ko byatumye biba ngombwa ko hagira icyo akora.

Yagize ati: "Twari twasabwe kuguma mu kazi tugakomeza gukorera igihugu ariko twahisemo kubaha ibyo abaturage bashaka".