Tanzaniya yirukanye umukozi wa LONI

Uwufise ububasha kw’isanamu IKULU TANZANIA
Image caption Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya

Tanzaniya yahaye Awa Ado, umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe amajyambere- UNDP- amasaha 24 kuba yavuye muri icyo gihugu.

Itangazo rya ministeri y'ububanyi n'amahanga ryavuze ko Awa Ado atumvikanaga neza na bamwe mu bakozi ba UNDP muri icyo gihugu.

Iryo tangazo ryavuze ko iyo myifatire idashimishije yatumuye imikorere ya UDNP muri Tanzaniya itagenda neza.

Ntacyo LONI iravuga kuri icyo cyemezo ariko abadapite batavuga rumwe na leta banenze icyo cyemezo, bavuze ko kizahungabanya icyubahiro cya Tanzaniya mu mahanga.