Macron avuga ko Ubumwe bw'Uburayi ugomba kwivugurura

Emanuel Macron arahabwa amahirwe yo gutorwa kuba perezida w'Ubufaransa Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Emanuel Macron arahabwa amahirwe yo gutorwa kuba perezida w'Ubufaransa

Umukandida uri ku isonga mu majwi mu matora y'umukuru w'iguhugu mu Bufaransa, Emmenuel Macron, yavuganye na BBC mu minsi ya nyuma y'ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ibi Emmanuel Macron abitangaje mu gihe abakandika bombi we n'uwo bahanganye Marine Le Pen ugendera ku matwara y'ubuhezanguni, batangiye ibikorwa bya nyuma byo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe ku Cyumweru.

Madamu Le Pen arisunga uburakari bw'abaturage badashyigikiye imikorere y'umuryango w'Ubumwe bw'Ibhugu by'Uburayi, EU ndetse yasezeranyije kamarampaka izagena niba Ubufaransa buguma muri uyu muryango cyangwa buzawuvamo.

Ashyigikiwe cyane mu bice by'icyaro n'ibyahoze birimo inganda aho asezeranya ko azagarura imicungire y'imipaka kandi akagabanya abimukira.

Bwana Macron ushyigikiye ko Ubufaransa buguma muri EU yavuze ko uyu muryango ugomba guhinduka cyane cyangwa ugahura n'ikibazo cyo kuba Ubufaransa bwava muri uyu muryango.

Imyigaragambyo

Mu Bufaransa hateganyijwe n'imyigaragambyo y'abakozi n'abibumbiye mu masendika basaba abaturage guhagarika Madamu Le Pen bagatora Emmanuel Macron.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Marine Le Pen ashyigikiwe n'abaturage batishimiye imikorere ya EU

Hagati aho, Jean Marie Le Pen, wanahoze ayobora ishyaka Front National, mbere yo kuryirukanwamo, ari buyobore imyigaragambyo itangirira ku ishusho y'uruwibutso rwa Jeanne d'Arc ufatwa nk'intwari mu Bufaransa.

Ku Cyumweru, Bwana Macron yasuye urwibutso rwa Jenoside y'Abayahudi i Paris mu gihe Marine Le Pen yashyize indabo ku rwibutso rw'intambara ya kabiri y'isi mu mujyi wa Marseille.

Hagati aho, Jean-Francois Jalkh, umugabo wari washyizweho kuyobora ishyaka Front National by'agateganyo yahatiwe kwegura nyuma y'uko ashidikanyirije ku kuba niba koko harabayeho ibyumba byiciwemo abayahudi hakoreshejwe gazi. Ibi bihanwa n'amategeko mu Bufaransa. Ahakana ko nta kibi cyo yakoze.