Dr Munyakazi uregwa ibyaha bya jenoside yasohotse mu rukiko

Dr Léopold Munyakazi yoherejwe mu Rwanda muri 2016 yirukaywe muri leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabaga.
Image caption Dr Léopold Munyakazi yoherejwe mu Rwanda muri 2016 yirukaywe muri leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabaga.

Dr Léopold Munyakazi uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda muri 94, yivumbuye asohoka mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Iburanisha ritarasozwa kubera icyo yavugaga ko ari kutumva imbogamizi akomeza kugaragaza zirimo gusaba urukiko kumujyana kuburanishirizwa aho aregwa ko yakoreye icyaha no guhohoterwa muri gereza, yavuze ko adashaka kugira ibindi yumva [mu rukiko] ibyo asaba bitarahabwa agaciro.

Dr Munyakazi yavuze ko bamurenganya kuko ngo 'yatangarije amahanga ko jenoside itateguriwe' mu Rwanda.

Hafi isaha yose Munyakazi yasomye, anasobanura ibikubiye mu nyandiko isa n'ibaruwa ndende yari yandikiye urukiko.

Yavuze ko ngo yiyemeje guhangana n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Dr Munyakazi yahondaga ku meza n'igipfunsi ashimangira ibyo avuga, yananyuzagamo akanakoresha akaguru ngo yereke umucamanza ko ahagaze ku byo asobanura ko nta bwoba avugana ibyo urukiko rufata nk'imvugo zisesereza.

Yabwiye umucamanza ko hari bimwe mu byaha atazemera kuburanira mu nzu y'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Yavuze ko yifuza kuzabiburanira aho aregwa gukorera icyaha.

Yasabye urukiko gusuzumana ubushishozi ubuhamya bwanditse bwatanzwe n'abagabo babiri ubu bari mu butegetsi bw' u Rwanda aribo Evode Uwizeyimana na Pierre Celestin Rwigema.

Yavuze ko bombi bahaye ubucamanza bwa Amerika inyandiko z'ubuhamya bumushinjura igihe bari mu buhungiro.

Dr Munyakazi yabwiye urukiko kandi ko afite urutonde yiteguye kurushyikiriza rw'abantu 52 avuga ko yarokoye muri jenoside.

Nyuma y'amasaha arenga atatu iburanisha ritangiye, yabwiye umucamanza ko atishimiye na gato kuba 'badaha agaciro' imbogamizi arugezaho zirimo 'ihohoterwa avuga ko akorerwa muri gereza' no kujya kuburanira aho aregwa gukorera ibyaha mu cyahoze ari Komini Kayenzi.

Urubanza rwakomeje ubushinjacyaha bugaragarizaga urukiko ibyaha bishya bumurega birimo gupfobya jenoside, guhakana jenoside no guha ishingiro jenoside.

Munyakazi yaje mu Rwanda yoherejwe n'ubucamanza bw'Amerika mu mpera z'umwaka wa 2016.

Urubanza ruzakomeza ku wa Gatatu ku itariki ya 10/05/2017.