Ubufaransa bwaciye gukoresha abanyamideli bananutse cyane

Itegeko rivuga ko abanyamideli bagomba kwerekana urupapuro rwa muganga rwemeza ko ibiro byabo bihugu n'imyaka ndetse n'indeshyo. Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Itegeko rivuga ko abanyamideli bagomba kwerekana urupapuro rwa muganga rwemeza ko ibiro byabo bihugu n'imyaka ndetse n'indeshyo.

Itegeko rica gukoresha abanyamideli bananutse cyane ryagiye mu bikorwa mu Bufaransa.

Abanyamideli bazasabwa gutanga icyemezo cy'umuganga cyemeza ko bafite ubuzima bwiza bw'umubiri bushingiye ku ngano n'ibiro bihuye n'indeshyo. Icyo bita mu ndimi z'amahanga body mass index (BMI).

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko intego y'iri tegeko igamije guca umuco mubi wo kurya mu buryo bw'akavuyo no gushakisha ubwiza budashobora kugerwaho.

Ikinid ni uko amafoto aba yahinduwe hakoreshejwe ikoranabuhanga (ibyo bita photoshop) nayo agomba kugaragazwa ko yahinduwe uhereye ku itariki ya 01/10.

Itegeko ryabanje ryasabaga ko abanyamideli kugira ibiro runaka ndetse n'uburebure, bitera imyigaragambyo y'ibigo bikora ibijyanye n'imideli mu Bufaransa.

Ariko itegeko rya nyuma ryavuguruwe ryashyigikiwe n'abadepite mu mwaka wa 2015 ryemerera abaganga kugena niba umunyamideli ananutse cyane barebere ku myaka ye, ibiro ndetse n'imiterere y'umubiri.

Ibigo bizarenga kuri iri tegeko bizacibwa amande agera ku 82.000 by'amadolari ndetse no gufungwa muri gereza kugeza ku mezi atandatu.

Ubufaransa si igihugu cya mbere gifashe ingingo yo guca ibijyanye n'imideli ikoreshwamo abakobwa bananutse cyane.

Esipanye, Ubutaliyani na Isiraheli nabyo byashyizeho iri tegeko.

Itangazamakuru mu bufaransa rivuga ko minisitiri w'ubuzima n'imibereho myiza y'abaturagemu mu Bufaransa avuga ko gukoresha abakobwa bananutse bikabije biha urugero rubi abandi bana bumva ko kuba mwiza ugomba kuba unanutse cyane.

Ikibazo cyo kutarya bihagije gifata abagera hagati ya 30.000 na 40.000. 90% muri bo ni abagore.