Abanyeshuri 30 bapfiriye mu mpanuka muri Tanzaniya

Nyuma y'impanuka, abaturage bagerageje gutabara abarokotse. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Nyuma y'impanuka, abaturage bagerageje gutabara abarokotse.

Abategetsi baravuga ko abana b'abanyeshuri bagera kuri 30 baguye mu mpanuka muri Tanzaniya.

Impanuka yabereye hafi y'umugi wa Karatu mu majyaruguru y'igihugu igihe bisi bari barimo yibiranduraga mu muhanda.

Abana bari bayirimo bari mu rugendo bajya ku rindi shuli gukora ibizamini.

Amafoto ari mu binyamakuru bya Tanzaniya arerekana bisi yahengamye hakurya y'umuhanda abantu bagerageza kuvana imirambo mu modoka.

Abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma ku ishuli rua Lucky Vicent bitekerezwa ko bari hagati y'imyaka 12 na 14 bakoze impanuka bakiri mu nzira bajya ahagomba gukorerwa ibizamini.

Abarimu babiri babo ndetse n'umushoferi nabo bapfuye.

Perezida John magufuli yavuze ko iyi mpanuka ari "ishyano ku gihugu cyose".

Yagize ati:

"Impanuka izimije indoto z'aba bana bari kwitegura gukorera igihugu, ni umubabaro ukomeye ku miryango ndetse no ku gihugu."

Impamvu yateye impanuka iri gukorwaho iperereza.