Ubudage: Abantu 50.000 bazimurwa kubera gutegura ibisasu

Nyuma y'imyaka 70 Intambara ya Kabiri y'Isi irangiye, ibisasu bya bombe biracyagaragara mu mujyi wa Hannover Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Nyuma y'imyaka 70 Intambara ya Kabiri y'Isi irangiye, ibisasu bya bombe biracyagaragara mu mujyi wa Hannover

Abantu bagera ku 50.000 batuye mu mujyi wa Hannover bazimurwa mu mazu yabo ku Cyumweru kugira ngo abahanga bategure ibisasu bitanu bya bombe byo mu ntambara ya kabiri y'Isi.

Iki gikorwa ni icya kabiri kinini kibayeho mu mateka y'Ubudage ndetse kizagira ingaruka kuri kimwe cy'icumi cy'abaturage bose b'umugi.

Amwe mu mazu ari bugirweho ingaruka n'iri yimurwa, arimo arindwi yita ku bageze mu zabukuru ndetse n'ivuriro.

Abategetsi baravuga ko abaza gukurwa mu ngo zabo bazashobora gusubira mu byabo nimugoroba.

Iyimurwa rizatangira saa 7:00 ku isaha mpuzamahanga ya GMT kandi abaturage bagiriwe inama yo gufata utwangushye nk'imiti ndetse bakazimya amatara na gazi nibava mu ngo.

Inzira za gari ya moshi kandi nazo zishobora kurwaho ingaruka n'iki gikorwa mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Umujyi wateguye gahunda zo gusura inzu ndangamurage, filimi z'abana n'ibikorwa by'imikino kugira ngo abaza kwimurwa mu mazu yabo bashobore kwishimisha.

Ikinayamuru cyo mu Budage, DPA, kiranavuga ko hari amasupu ari gutegurwa azahabwa abazaba bimuwe.