Rwanda: Dr Munyakazi yongeye gutera utwasi abacamanza

Dr Munyakazi yasohotse muri sentare Uwufise ububasha kw’isanamu Empics
Image caption Bubaye ubw akabiri Dr Munyakazi ataramuka intahe igishashe

Dr Leopold MUNYAKAZI uregwa ibyaha bya Genocide mu Rwanda yihannye umucamanza w'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, avuga ko atamwizeyeho ubutabera buboneye.

Dr Leopold MUNYAKAZI abona ko mu gihe umucamanza ari umukozi wa Leta uhembwa nayo, bityo ngo yashobora kubogamira kuri Guverinema y'u Rwanda afata nk'isanzwe ifite umugambi wo kumurenganya.

Dr Leopold MUNYAKAZI mu gitondo cy'uyu munsi yongeye kugaruka imbere y'umucamanza afite indi nyandiko ndende, ariko ntibyakunze ko arangiza kuyisomera mu ruhame yose.

Ni inyandiko nanone yarimo amagambo anenga ubutegetsi bw' u Rwanda ndetse n'imikorere y'ubushinjacyaha aho avuga ko imikorere yabwo idahwitse.

Nkuko byari byagenze ubushize, urukiko rwongeye kumusaba ko yakoresha incamake kuri izi nyandiko, ariko we abifata nko kumubuza kwiregura uko abishaka no kumukumira ku burenganzira bwo kuvugira mu ruhame ibyo yateguye.

Dr MUNYAKAZI kandi yongeye gusaba umucamanza gusohoka mu rukiko iburanisha ritarangiye.

Ngo nta butabera yiteze

Bubaye ku nshuro ya kabiri abisabye nyuma yo kwakwa ijambo n'urukiko we akavuga ko ntacyo yaba agikora mu rukiko adatanga ibitekerezo bye uko abyifuza.

Umucamanza yabwiye Dr MUNYAKAZI ko iburanisha rigomba kwibanda gusa ku byaha bya Genocide aregwa, ariko kandi bemeranijweho na nyiri ubwite mu byo yemera kuburanira mu cyumba cy'urukiko gusa, nubwo Dr MUNYAKAZI we yasabye kubanza gusoma ibikubiye mu nyandiko yari yitwaje.

Gutsimbarara kwa Leopold ku mu gusoma iyo nyandiko adakoresheje incamake nkuko byasabwaga n'umucamanza kwatumye yakwa ijambo n'urukiko , maze nawe arusaba kwisubirira muri gereza ngo niba adahabwa icyo yita uburenganzira bwo kwisobanura uko abishaka kandi ngo biri mu nyungu ze.

Mbere y'uko asohoka ku burenganzira bw'ubucamanza, urukiko rwamusabye kugira ibyo bumvikanaho by'ikosorwa ry'inyandikomvugo, ari naho yabwiriye umucamanza ko atizera na gato ko azabona ubutabera bukwiye.

Yabwiye umucamanza ko kuba ari umukozi wa Leta y'u Rwanda uhembwa nayo, ngo atareka guteshuka ku mategeko yayo ngo yo kubogamira kuri Guvernema y' u Rwanda avuga ko imutoteza, maze avuga ko yihannye umucamanza.

Cyakora urukiko rwavuze ko iki kibazo kizasumwa n'urukiko rubifitiye ububasha.

Dr Leopold MUNYAKAZI uregwa ibyaha bya Genocide yashyikirijwe ubutabera bw'u Rwanda yoherejwe n'ubucamanz bwa Amerika hafi mu mpera z'umwaka ushize.

Yakomeje kuvuga ko hari ibyo atazigera yisobanura kuri bimwe mu byaha asaba kuburanira mu cyahoze ari Komine Kayenzi aho akomoka kandi aregwa gukorera ibyaha.

Ariko urukiko rukabitera utwatsi.

Gusa hari ibyo yemera kuburanira mu cyumba cy'urukiko birimo n'ibishya bitatu birebana na Genocide, ubushinjacyaha bumaze gushyikiriza urukiko buvuga ko yabikoreye muri Gereza ya Muhanga.