Mbarushimana yagaragarije urukiko imbogamizi abona muri dosiye ye

Emmanuel Mbarushimana
Image caption Emamnuel Mbarushimana ntiyemera abamwunganira

Emmanuel Mbarushimana yavuze ko kuva mu iburanisha riheruka mu ntangiriro z'ukwezi kwa kane, ubwo yasabirwaga igifungo cya burundu atigeze yongera guhura n'abahagarariye inyungu z'ubutabera.

Aba nibo bafatwa nk'abamwunganira ariko we ntabemera.

Yasobanuye ko yagerageje kubavugisha kuri telefone inshuro nyinshi kugira ngo bategure imyanzuro kuri icyo gihano ntiyababona.

Yashimangiye ko kuri we atatunguwe no kuba abamwunganira bataraje kumufasha gutegura imyanzuro.

Ngo kuba yunganirwa n'abo avuga ko yahatiwe abona ubuzima bwe buri mu kaga ngo kuko igifungo cya burundu yasabiwe bitamworoheye wenyine kukibonera ibisubizo.

Abunganira uregwa bavuze ko bafite igitekerezo kibari ku mutima batifuje gushyikiriza urukiko mu ruhame ngo keretse habaye umuhezo.

Image caption Emmanuel Mbarushimana ntiyemera abamuburanira

Kuri izi nzitizi zose,urukiko rwatesheje agaciro ibisabwa n'uregwa,umucamanza avuga ko byafashweho icyemezo ntakuka.

Umucamanza avuga ko abunganira uregwa n'ubundi bari muri uru rubanza mu nyungu z'ubutabera bityo ko uregwa yabemera cyangwa atabemera bagomba gukora akazi bashinzwe.

Yategetseko mu iburanisha ritaha uruhande rw'uregwa rutegetswe kuzatangira gutanga umwanzuro ugomba no kugaruka ku gifungo cya nurundu

Mbarushimana yasabiwe kandi ko uregwa n' adashobora gutanga umwanzuro, abamwunganira bagomba kuzawutanga mu rubanza rwashyizwe ku itariki ya 25 z'uku kwezi.

Uyu mugabo w'imyaka 55 yoherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Denmark, muri 2014 akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi n'ibyibasiye inyoko muntu ngo yakoreye mu cyahoze ari komini Muganza, ubu ni mu karere ka Gisagara intara y'amajyepfo.