Edouard Philippe niwe ministri w'intebe w'Ubufaransa

Ministri w'intebe mushya w'Ubufaransa, Edouard Philippe. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ministri w'intebe mushya w'Ubufaransa, Edouard Philippe.

Perezida mushya w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashyizeho ministri w'intebe udakomoka mu ishyaka rye - La Republique en marche - rimaze igihe gito rivutse.

Uwo nawe ni Edouard Philippe akaba ari umudepite n'umukuru w'umujyi wa Le Havre uri mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'igihugu.

Ava mu ishyaka rya Les Republicains.

Iki cyemezo cya Perezida Macron gisa nkaho kigamije gukangurira abandi bayoboke by'ishyaka rya Les Republicains kugirango bazamushyigikire mu matora y'abadepite ateganijwe mu kwezi gutaha.

Perezida Emmanuel Macron arimo kugerageza gushaka abamushyigikira bari mu mashyaka anyuranye.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Bwana Macron (arikumwe na Angela Merkel) yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere hanze y'igihugu mu Budage.

Edouard Philippe kuva cyera yumvikana cyane na Alain Juppe waje ku mwanya wa kabiri igihe ishyaka rya Les Republicains ryahitagamo Francois Fillon nk'umukandida warihagarariye mu matora y'umukuru w'igihugu ashize.

Nubwo bwose atazwi cyane muri politiki y'Ubufaransa, hashize imyaka Bwana Philippe afatwa nk'umuntu Alain Juppe yizera cyane.