Abimukira bagera ku bihumbi bitanu batabawe

Ubwato bw'abimukira Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Abarinda amazi y'inyanja ikora kuri Libya no ku Butaliyani baravuga ko abimukira bagera ku bihumbi bitanu bageragezaga kwinjira ku butaka bw'Uburayi batabawe mu minsi itatu ishize.

Benshi muri abo bageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterrane bajyanywe mu Butaliyani naho hafi kimwe cy'icumi cy'abo bimukira bose basubizwa muri Libya aho batangiriye urwo rugendo rutoroshye.

Ubutaliyani bumaze kwakira abimukira bagera ku bihumbi mirongo ine na bitandatu kuva uyu mwaka watangira.

Bakaba bariyongereyeho 37% ugereranyije n'abo icyo gihugu cyakiriye mu gihe nk'icyo umwaka ushize.