Papa Fransisiko yashyizeho abakaridinali bashya

Papa Fransisiko Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Umushumba wa Kiliziya gatolika, Papa Fransisiko, yashyizeho abakaridinali bashya batanu.

Abo bagabo batanu bakomoka muri El Salvador, Laos, Mali, Espagne na Swede.

Umuhango wo kubaha ubukaridinali uzabera i Vatican mu mpera z'ukwezi gutaha.

Bose uko ari batanu bafite imyaka y'amavuko iri munsi ya mirongo inani.

Ni ukuvuga rero ko bashobora kwemererwa gutora umupapa mushya wasimbura Papa Fransisiko biramutse bibaye ngombwa.

Abo bagabo barimo musenyeri mukuru wa Bamako Jean Zerbo ; musenyeri mukuru wa Barcelona Juan Jose Omella na musenyeri wa Stockholm Anders Arborelius.