Ibiganiro mu rwego rw'igihugu byatangiye muri Sudani yepfo

Salva Kiir Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Umukuru wa Sudani yepfo, Salva Kiir, yatangije ibiganiro mu rwego rw'igihugu avuga ko bishobora gutuma ibibazo byinshi bibangamiye icyo gihugu bibonerwa umuti.

Intambara muri Sudani yepfo yavutse muri 2013 kandi ubu igihugu gisa nkaho cyacitsemo ibice ku buryo butari bwaboneke.

Mu muhango wo kurahiza abazayobora ibyo biganiro, Bwana Kiir, yatangaje ko ku ruhande rwe imirwano ihagaze.

Yasabye ariko ingabo ze kuba maso ku buryo zitewe zakwitabara.

Perezida Kiir yongeyeho ko umukuru w'inyeshyamba Riek Machar atazashobora kwitabira ibyo biganiro.

Imitwe myinshi y'inyeshyamba n'abatavuga rumwe na leta yamaganye ibyo biganiro ivuga ko ari nko gutera indirimbo ukwiyikiriza cyangwa se amayeri Salva Kiir arimo gukoresha kugirango agume ku butegetsi.