Rwanda: Ishuri Hope Academy ry'abanye Turukiya ryugawe

Ishuri Hope Academy
Image caption Ishuri Hope Academy

Ubutegetsi bw'u Rwanda bwugaye ishuri Hope Academy ry'abanye Turukiya inyuma y'icyifuzo cya Leta y'icyo gihugu ko ryashyirwa mu maboko yayo, niko ministeri y'uburezi yavuze.

Ministeri y'uburezi yategetse ko bitarenze uyu wa Kane ,iri shuri rigomba kuba ryahagaritse ibikorwa byaryo mu Rwanda .

Bivugwa ko iri shuri ryari iry'abashoramari bafitanye isano n'abantu bashatse guhirika ubutegetsi muri Turkiya, cyakora uruhande rw'U Rwanda rwo rwirinze kugira byinshi rubivugaho.

Iryo shuri ryatanga uburezi buhera mu mashuri y'inshuke kugera mu yisumbuye.

Uno munsi imiryango y'uruzitiro rwaryo yari ifunze ,nta wemeregwaga kwinjira kuko abashinzwe amarembo bavugaga ko nta ruhusa babiherewe .

Ababyeyi ntibabyishimiye nkuno yahagaritse imodoka ye hanze y'uruzitiro rw'ishuri, aganira n'umumenyeshamakuru wa BBC, Jean Claude Mwambutsa i Kigali.

"Mfite umwana wahigaga.Byatubabaje cyane ku buryo ntacyo twashoboye kuvuga cyane cyane ko abenshi twari twaramaze kwishyura minerivali y'umwaka .Jye nishyuye amafranga agera muri miliyoni ebyiri zirenga"

Ministeri y'uburezi yategetse ko rihagarika ibikorwa byaryo mu Rwanda .

Ariko se ni iyihe mpamvu yatumye Leta ifata iki cyemezo cyaje gitunguranye?

MInistri w'uburezi Papias Musafiri Malimba arabisigura.

"Leta ya Turkiya yasabye ko ishuri twaryegurira Leta yabo ariko turebye dusanga bidashoboka duhitamo kurifunga.Abana bigaga yo ,dufite amashuri menshi afite gahunda ya Cambridge.Ntabwo ari ikibazo cyo kubona aho bigira "

Image caption Ishuri Hope Academy rifite amategeko ku barigendera

Ministri w'uburezi yavuze ko ababyeyi bagiye gufashwa n'ikigo cy'uburezi kureba andi mashuri atanga ubumenyi nk'ubu yabakira .

Buri mwaka ,umwana w'umwenegihugu yasabwa n'iri shuri kwishyura akayabo ka miliyoni ebyyiri n'igice z'amafranga y'U Rwanda kugira ngo ahabwe ubumenyi bushingiye kuri gahunda z'amasomo ya Cambridge .

Ku munyamahanga ho ,aka kayabo kashobora kwiyongera kugera kuri miliyoni 5 'amafranga y'U Rwanda ku mwaka .