Ishyaka PL rizashyigikira Paul Kagame mu matora

Umuyobozi w'ishyaka PL, Domitille Mukabarisa yasabye abarwanashyaka kwerekana ko bashyigikiye Paul Kagame
Image caption Umuyobozi w'ishyaka PL, Domitille Mukabalisa, yasabye abarwanashyaka kwerekana ko bashyigikiye Paul Kagame

Inama Nkuru y'ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu Parti Liberal (PL) yatangaje ko ishyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y'umukuru w'igihugu.

Mu mpamvu bashyize imbere zituma bavuga ko bamushyigikira aho gutanga umuakandida wabo, PL ngo "imushima kuba yarahagaritse jenoside, agashimangira ubumwe n'ubwiyunge ndetse akanaha ijambo abari n'abategarugori."

Ntibyari byoroshye kumenya urugero rw'ubwisanzure bw'abagize Inama Nkuru ya PL muri iki cyemezo.

Mu gisa n'imvugo iziguye yo gushishikariza abatora kubyemeza, Umukuru w'ishyaka, Donatille Mukabarisa, yari yabanje kwibutsa ko Abanyarwanda barimo n'abayoboke ba PL basabye ko Paul Kagame akomeza kuyobora.

Image caption PL yatangake ko itazatanga umukandida nyuma y'uko PSD nayo itangarije ko nta muntu izatanga

Yagize ati:

"Abanyarwanda benshi basabye ko ingingo ya 101 ihinduka kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza. Muri abo kandi harimo n'abayoboke bacu. Uyu ni umwanya wanyu rero ngo mubishimangire."

Image caption Tito Rutaremara, umwe mu bayobozi bakomeye b'ishyaka riri ku butegetsi FPR yari mu nama ya PL yemeje ko ishyigikiye Perezida Kagame mu matora

Aha byasaga n'aho Madamu Mukabarisa yari amaze kwereka abandi barwanashyaka aho ahagaze, maze asaba ko ushyigikiye iki cyifuzo azamura akaboko.

Nk'uko byari byitezwe, byemejwe ko ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL rizajya inyuma ya Paul Kagame mu matora y'umukuru w'igihugu ashigaje iminsi 60 ngo abe.

Image caption Inama Nkuru y'ishyaka rya PL yabereye mu murwa mukuru Kigali yari irimo abarwanashyaka baturutse hirya no hino

Icyemezo cya PL kije gikurikiye icy'ishyaka PSD na ryo ryamaze gutangaza kuri uyu wa Gatandatu ko rishyigikiye Paul Kagame.

Aya mashyaka yombi ni yo afatwa nk'akomeye mu gihugu nyuma ya FPR. Ibyemezo byayo byo gushyigikira Paul Kagame nikaba bigaragaza amarenga ko iyi izaba inzira yoroshye cyane kuri perezida Kagame namara gutangaza ku mugaragaro ko aziyamamaza.

Image caption Umwe mu barwanashyaka ba PL wari mu Nama Nkuru ya PL

Gusa ibi byose biraba mu gihe ishyaka FPR ritaragira icyo rivuga ku mukandida rizatanga n'ubwo bigaragara ko uzatangazwa ari Paul Kagam .

Mu gihe abashaka kuba abakandida batatu bigenga bigaragaje bakwemererwa kwiyamamaza, birashoboka cyane ko umwanya w'umukuru w'igihugu wahatanirwa n'abantu batanu. Diane Rwigara, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe bigenga, aba bakiyongeraho Paul Kagame wa FPR n'amashyaka ayiri inyuma ndetse na Frank Habineza uzaba ahagarariye ishyaka Green Party.