Maroke 'izaba umunyamuryango w'ibihugu by'uburengerazuba bwa Afurika n'ubwo yasibye inama yabyo na Israheli

ikarita

Umuryango w'ibihugu bya Afrika y'uburengerazuba, ECOWAS, isa n'iyamaze kwemeza ubusabe bwa Maroke bwo kuba umunyamuryango n'ubwo iki gihugu kiri mu majyaruguru ya Africa.

Abayobozi b'ibihugu bya Afrika bateraniye muri Liberiya bavuze ko ubusabe bw'iki gihugu bugomba gusuzumwa mbere y'uko Maroke yemererwa kwinjira ku mugaragaro.

Umwami Mohammed wa VI ntiyitabiriye iyi nama kubera ko Minisitiri w'intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu yayitumiwemo.

Ubu busabe bwa Maroke buje nyuma y'uko yemerewe kugaruka mu murayngo w'ubumwe bw'africa mu kwezi kwa mbere .

Maroke yari yasezeye muri uyu muryango mu mwaka wa 1984 nyuma y'aho wemereye Sahara y'uburengerazuba nk'umunyamuryango.

Maroke ibona Sahara y'uburengerazuba nk'agace kayo gashingiye ku mateka 'ikaba yari imaze imyaka isaga 30 ishimangira imibanire ayo n' Uburayi yirengagije umubano wayo na Afrika.

Umukuru wa Cote d'voire, Alasanne Ouattara, yavuze ko icyemezo cyafashwe muri rusange ariko ko hagomba gusuzumwa "utubazo duto duto dusigaye".

Uretse Maroke na Tuniziya yifuza kwakirwa nk'indorerezi na Mauritania yifuza kugaruka mu muryango bizatumirwa mu nama itaha y'abakuru b'ibihugu izabera muri Togo mu kwezi kwa 12, nk'uko amakuru aturuka muri ECOWAS yabihamirije BBC.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umwami wa Maroke Mohammed VI ari gutsindagira umubano w'igihugu cye na Afurika

"Mfite ikizere muri Afurika"

ECOWAS igizwe n'ibihugu 15 byo mu burengerazuba bwa Afrika. Muri byo hakaba nta na kimwe gihuje umupaka na Maroke.

Abanyamuryango basangiye ubwisanzure mu bucuruzi hagati yabo ndetse n'urujya n'uruza rw'abaturage rudakumirwa.

Umwami Muhamed wa VI yari yatangaje mu cyumweru gishize ko atazitabira iyi nama yo muri Liberiya kubera ko Ministri w'intebe wa Israheli azaba ayirimo.

Nta mubano ushingiye kuri ambasade hagati ya Maroke na Israheli.

Minisitiri w'intebe Netanyahu yatangaje ku Cyumweru ko Israheli igarutse muri Afrika kandi ko na Afrika igarutse muri Israheli.

Yagize ati:

"Mfite icyizere mu mugabane wa Afrika. Mfite icyizere mu bushobozi bwayo bwa none ndetse n'igihe kiri imbere. Ni umugabane utera imbere."

Ibi bije nyuma y'igihe gikabakaba umwaka, Netanyahu avuye mu bihugu bya Afrika y'uburasirazuba mu mugambi we wo gushimangira imibanire y'uyu mugabane na Israheli.