Abatangabuhamya ba Rugomwa bumvirijwe n'urukiko rw' u Rwanda

Major Aimable Rugomwa (hagati) akurikiranwa kwica umwana w'umusore
Image caption Major Aimable Rugomwa (hagati) akurikiranwa kwica umwana w'umusore

Urukiko rw'ibanze rwa gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza Major Aimable Rugomwa aregwamo kwica umwana w'umusore mu mpera z'umwaka ushize.

Abatangabuhamya 7 basimburanye imbere y'inteko iburanisha bahurije ku kuba uyu musirikare yarabemereye ko ari we wishe uyu musore we avuga yari yaje kumwiba.

Major Rugomwa yemera ko ari we wishe uyu m mwana ariko ko barwanaga ubwo yari amusanze agerageza kwiba mu modoka ye.

Umutangabuhamya ufatwa nk'uw'ibanze muri uru rubanza ni Jean Baptiste Mudaheranwa.

Uyu ni umukuru w'umudugudu icyaha cyabereyemo kandi akaba ari na we wageze bwa mbere aho Theogene Mbarushimana yiciwe .

Ngo yahamagawe na Major Rugomwa amubwira ko yafashe igisambo.

Ubwo uyu muyobozi yamubazaga niba nta mpungenge ko igisambo cyamucika, Major Rugomwa ngo yamubwiye ko yamurangije bivuze ko yari yamaze kumwica .

Uyu ngo ni we wahageze mbere y'abandi kandi ngo yasanze Rugomwa afite uburakari bukomeye.

Abandi batangabuhamya bagizwe ahanini n'abashinzwe umutekano b'abasivili bari mu gikorwa cy'irondo . Bavuga ko bahageze bahurujwe n'umukuru w'umudugudu.

Ngo basanze Nyakwigendera agaramye mu kidendezi cy'amaraso, umutwe wamenaguwe kandi asigaranye akuka gakeya.

Aba nabo major Rugomwa ngo yabemereye ko ari we wishe uriya musore.

Ubushinjacyaha buvuga ko Major agomba kuryozwa icyaha cy'ubwicanyi bukoranywe ubugome.

Ngo yakubise bikomeye uyu musore kandi yifashishije ibyuma biremereye ,amumegura umutwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yishe urw'agashinyaguro Theogene Mbarushimana kandi ari umusirikare wo mu rwego rwo hejuru akongeraho kuba umuganga wabyigiye kandi ubikora by'umwuga.

Uruhande rwunganira uregwa rwo rwemera ko habayeho igikorwa cyo gukubita umujura no kumwica ariko bikaba byarabaye mu rwego rwo kwirwanaho.

Iyi ni imvugo batavugaho rumwe n'ubushinjacyaha bwo busanga icyaha cyakozwe ari ubwicanyi kandi uwabukoze akaba agomba kuba ari bwo aryozwa.

Theogene Mbarushimana yishwe mu kwezi kwa 9 umwaka ushize ubwo yari atumwe n'ababyeyi be kugura ibinyobwa byo kwakiriza abashyitsi.

Major Rugomwa wari umaze iminsi aterwa n'abajura nk'uko abivuga amwica amwise igisambo afatanije na mukuru we Nsanzimfura.

Uyu we ariko yamaze kurekurwa kuko byemejwe ko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo akaba atagomba gukurikiranwa mu rukiko.