Rwanda: Babiri mu bifuza kwitoza biyandikishije

Uyu munsi ni uwa mbere wo kwiyandikisha ku ba kandida
Image caption Frank Habineza, ahagarariye Green Party

Mu Rwanda Komisiyo y'amatora yakiriye inyandiko za babiri mu bifuza kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu, Frank Habineza na Gilbert Mwenedata.

Franck Habineza wamamazwa n'ishyaka Democratic Green Party ni we wabimburiye abandi.

Yavuze Ko yizeye gutsinda Paul Kagame kuko ari we uhagarariye impinduka.

Image caption Gilbert Mweranda yitoza ku giti cye

Mu gihe cyo gushaka imukono y'abamushyigikira Franck Habineza yavuze ko yabangamiwe n'inzego z'ibanze ashinja ko zitarumva ko n'umukandida utari uwa FPR yayobora igihugu.

Undi mukandida, we wigenga ni Gilbert Mwenedata nawe wamaze gushyikiriza Komisiyo impapuro zo kwiyamamaza.

Frank Habineza na Gilbert Mwenedata babaye abambere mugushikiriza dosiye zabo akana kajejwe gutunganya amatora mu Rwanda.