London: Umwana yarokotse umuriro anyujijwe mu idirishya

Iyi nzu igizwe n'amagorofa 24 ni yo yibasiwe n'inkongi y'umuriro Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Iyi nzu igizwe n'amagorofa 24 ni yo yibasiwe n'inkongi y'umuriro

Uwabibonye yavuze ko uwo mwana yasamwe n'umwe mu bantu bahitaga, ajugunywe anyujijwe mu idirishya mu gihe inkongi y'umuriro yari yibasiye igorofa ya Grenfell Tower mu burengerazuba bwa London mu ijoro ryakeye.

Madamu Samira Lamrani yavuze ko yabonye umugore aca amarenga yereka ikivunge cy'abantu bari hasi y'inyubako ko yiteguraga kujugunya umwana we "kuva mu igorofa ya cyenda cyangwa ya cumi" y'iyo nzu yashyaga.

Madamu Lamrani yavuze ko umugabo yirutse yigira imbere agashobora gusama uwo mwana.

Abantu 12 ni bo bamaze gutangazwa ko bahitanywe n'iyo nkongi y'umuriro mu gace k'amajyaruguru ya Kensington. Gusa igipolisi kiravuga ko cyiteze ko uwo mubare ushobora kwiyongera.

Madamu Lamrani yabwiye ibiro ntaramakuru Press Association ati: "Abantu bari batangiye kugaragara ku madirishya, bayakomangana igihunga cyinshi kandi bavugira hejuru batabaza".

Yongeyeho ati: "Amadirishya yarakinguye gacye, umugore aca amarenga ko yiteguraga kujugunya umwana we kandi niba hari uwari witeguye kumusama".

"Nuko umugabo umwe amwereka ko yiteguye kumusama, yiruka yigira imbere abasha gucakira umwana".

Yavuze ko yabonye abantu muri icyo gice cy'igorofa "baturuka mu mfuruka zose, bakomanga kandi bavugira hejuru batabaza".

Yagize ati: "Twabahumurizaga, tubabwira ko twakoze ibyo dushoboye duhamagara kuri nimero 999 y'ubutabazi, ariko byagaragaraga ku maso yabo ko hari urupfu".

Yavuze ko umwe mu babaga muri iyo nyubako yagerageje kumanukira "mu mutaka yakoze" ngo yiyururutse anyuze mu idirishya.

Madamu Lamrani yavuze ko hari "abantu ntamenya umubare" bakubiwe muri iryo gorofa, barimo abana, kandi ngo yashoboraga kubumva "bavugira hejuru batabaza".