Ubwato bw'intambara bwa Amerika bwagonganye n'ubundi bwato

Amato yagonganye Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Abasirikare 7 barwanira mu mazi ba Amerika baburiwe irengero nyuma yaho ubwato bwabo bugonganiye n'ubwato butwara ibicuruzwa mu nyanja ikora ku Buyapani.

Abashinzwe kurinda inkombe z'inyanja zikora ku Buyapani bohereje abatabazi muri ako karere.

Umuvugizi w'igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ariko ko abo basirikare baburiwe irengero bashobora kuba bahungiye mu byumba bw'ubwo bwato bitagerwamo n'amazi.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Ubwato ACX Crystal busa nkaho bwo butangiritse cyane.

Umusare mukuru w'ubwo bwato bw'intambara - USS Fitzgerald - n'abandi babiri bakomeretse maze bajyanwa kwa muganga hakoreshejwe kajugujugu y'Ubuyapani.

Ubwato butwara ibicuruzwa - ACX Crystal- bufite metero 220 bwariho iberendera rya Philippine.

Icyatumye iyo mpanuka iba ntabwo cyari cyamenyekana.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Aha ni igihe umwe mubari muri ubwo bwato bwa Amerika yatabarwaga.

Ayo mato yagonganiye hafi y'umujyi ufite icyambu wa Yokosuka ahari amato menshi y'intambara ya Amerika arimo agendera munsi y'amazi 80.