Umwamikazi w'Ubwongereza yavuze ko igihugu kiri mu gahinda

Umwamikazi Elizabeth II ahura n'abarokotse umuriro Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Umwamikazi Elizabeth II ahura n'abarokotse umuriro

Umwamikazi w'Ubwongereza, Elizabeth II, yavuze ko bikomeye kwibagirwa agahinda gakomeye abantu bafite nyuma yicyo yise urukurikirane rw'ibyago bikabije byagwiriye igihugu.

Mu butumwa yatanze yizihiza isabukuru ye y'amavuko, umwamikazi Elizabeth II yavuze ko igihugu cye kitwaye gitwari imbere y'amakuba yazanywe n'inkongi y'umuriro yibasiye inyubako yo guturamo y'amagorofa 24 (Grenfell Tower) mu mujyi wa Londres n'ibitero by'iterabwoba ku mijyi ya Manchester na Londres.

Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Inyubako ya Grenfell Tower nyuma yo gushya.

Umwe mu baministiri muri leta y'Ubwongereza - Damian Green - yabwiye BBC ko ministri w'intebe Theresa May - wavugirijwe induru n'imbaga y'abantu barakaye nyuma yo guhura n'abarokotse iyo nkongi y'umuriro ku wa gatanu - yababajwe cyane ko kubona uwo muriro waribasiye iyo nyubako.

Kugeza ubungubu abantu bamaze kumenyakana ko bahitanywe n'uwo muriro baragera kuri 30.