Batatu bashinjwe kwiba avoka zifite agaciro ka $300,000

Avoka zisigaye zikunzwe cyane Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Avoka zisigaye zikunzwe cyane

Avoka zisigaye zikunzwe cyane hirya no hino ku isi.

Bitewe n'uwo ubajije, iyi mbuto y'icyatsi kibisi ngo yuzuyemo za vitamini nyinshi naho abandi bavuga basetsa ngo ababyirutse mu myaka ya 2000 avoka nizo zituma batabona amafaranga yo kugura amazu muri Amerika.

Mu kwezi kwa gatanu, igiciro cya avoka cyarazamutse cyane ku isi kubera ko hirya no hino ku isi basigaye bazikunda cyane.

Niyo mpamvu igipolisi cyo muri Amerika kivuga ko iyi aricyo cyatumye abagabo batatu bo muri California biba ikigo cy'ubuhinzi bakoreraga avoka zifite agaciro k'amadolari ibihumbi 300.

Igipolisi cyahitwa Ventura kivuga ko Carlos Chavez, Rahim Leblanc, na Joseph Valenzuela batawe muri yombi kuwa gatatu ushize bakekwaho ubujura bwa avoka.

Gitekereza ko bari bamaze amezi menshi biba kandi bacuruza izo mbuto ku bakiliya batazi ko babaga bazibye.

Umukuru w'ikigo - Mission produce - bakoreraga, Steve Barnad, yavuze ko ipaki ya avoka ubundi ubusanzwe igurishwa amadolari 50 ariko ngo abo bagabo bo bayigurishaga 25.