Takata: Uruganda rukora ibikoresho by'imodoka rwatangaje igihombo

Imikorere mibi y'amasashi ya Airbag yateye impfu z'abantu 17 ku isi Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Imikorere mibi y'amasashi ya Airbag yateye impfu z'abantu 17 ku isi

Uruganda rukora ibice by'imodoka rwa Takata rwatangaje igihombo muri Amerika no mu Buyapani.

Uru ruganda rwiteze gucibwa amafaranka menshi abarirwa muri za miliyari z'amadolari kubera amashashi ashyirwa mu modoka akarinda umushoferi igihe habaye impanuka, bita "airbag", atari akozwe neza. Ayo masashi yateye impfu z'abantu bagera kuri 17 ku isi.

Amwe muri ayo masashi yari akozwe nabi arimo umwuka mwishi ku buryo iyo habaga impanuka yaturikanaga imbaraga nyinshi, agakwirakwiza uduce tw'utwuma.

Uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwa Key Safety Systems (KSS) rwaguze ikigo cya Takata, usibye igice gikora amasashi arinda abashoferi.

Uruganda rwaguzwe miliyari imwe na miliyoni 600 z'amadolari nyuma y'uko rutabarije ruvuga ko rwahombye bidasubirwaho muri Amerika no mu Buyapani.

Imodoka zirenga 100.000.000 zifite amasashi ya Takata ku isi zirimo miliyoni 70 muri Amerika zasubijwe mu ruganda kuva ikibazo cy'izi modoka cyagaragara muri 2007. Ni wo mubare w'imodoka nyinshi zasubijwe mu ruganda mu mateka y'imikorere y'imodoka ku isi.