Kagame na Habineza nibo bemerewe kwiyamamaza

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images&BBC
Image caption Franck Habineza (ibumoso) na perezida Paul Kagame (iburyo) ni bo bemerewe na Komisiyo y'Amatora kwiyamamaza

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yemeje ko Paul Kagame wamamazwa n'ishyaka FPR riri ku butegetsi na Franck Habineza wa Green Party ari bo bemerewe kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu.

Icyemezo cya Komisiyo y'Amatora cyo kuri uyu wa Kabiri ni icy'agateganyo.

Abandi bakandida, bose bigenga, ngo ntibashoboye kubona imikono ihagije y'abantu babashyigikiye.

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Kalisa Mbanda, umuyobozi wa Komisiyo y'Amatora

Umuyobozi wa Komisiyo, Kalisa Mbanda, yavuze ko hari n'abagize imikono myinshi ariko ikaba itarimo abantu 12 basabwa n'itegeko ry'amatora muri buri karere.

Diane Rwigara ngo acyabura imikono 'mikeya'. N'ubwo yari yarengeje imikono 600 isabwa mu gihugu cyose, ngo ntiyabashije kubona 12 muri buri karere.

Gilbert Mwenedata na Philippe Mpayimana bo byavuzwe ko bakibura imikono isaga 300 na ho Sekikubo Barafinda Fred we kugeza ubu ngo akaba nta muntu n'umwe umushyigikiye yashyikirije Komisiyo y'Amatora.

Image caption Diane Rwigara (ibumoso), Gilbert Mwenedata (hagati) na Philippe Mpayimana (ibumoso) baracyabura bimwe mu bisabwa na Komisiyo y'Amatora

Bwana Mbanda avuga ko hakiriho igihe cyo kuba abifuza kwiyamamaza bakuzuza bimwe mu bya ngombwa babura.

Basabwa kuba batanze ibi bya ngombwa mu minsi itanu iri imbere mbere y'uko urutonde ndakuka rw'abiyamamaza rutangazwa ku mugaragaro.

Biteganyijwe ko urutonde ndakuka ruzatangazwa ku itari ya 7 z'ukwezi kwa Karindwi.

Na ho ibikorwa byo kwiyamamaza bigatangira nyuma y'icyumweru kimwe.