EUROPOL: ibitero bya mudasobwa birakaze

Ransomware code Uwufise ububasha kw’isanamu Microsoft
Image caption Benshi bavuga ko bari kubona amashusho asa n'iyi kuri mudasobwa abaka gutanga amafaranga

Urwego rwa polisi y'Uburayi rwatanze impuruza ko ibyaha byo kwiba amakuru bikorerwa kuri internet bita cyber attacks bikaze.

Polisi yavuze ko ibi byaha biri kuvuza ubuhuha ku isi bisa n'ibikorwa mu buryo busobetse kurusha ibyabaye mu kwezi gushize.

Umuyobozi wa EUROPOL, Rob Wainwright, yavuze ko hari ibimenyetso bigaragara bisa n'ibyo mu kwezi gushize byibasiye mudasobwa nyinshi mu cyamenyekanye nka WannaCry.

Ariko iki gitero gishya kizwi nka Petya, kirahanagura inyandiko zose kigatuma zidasubira kuboneka.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Igitero cya mbere cyatahuwe muri Ukraine ku wa Kabiri.

Ariko ubu noneho igisa nacyo cyakwiriye mu bihugu 60 ku isi.

Iki gitero gishya gisakara gute?

Ubusanzwe programu zisaba amafaranga y'ingwate zoherezwa hakoreshejwe email muri gahunda yo kureshya ukoresha mudasobwa kugirango afungure ubutumwa burimo umutego ariwo virus maze yabikora akaba afunguriye umuryango abajura bo kuri internet.

Ariko hari n'abakoresha izindi programmu zigenda ziyongera nk'inzoka zo munda maze zigasakara muri mudasobwa yose zishaka aho zamenera ngo zinjire mu biyibitsemo.

Iki gitero rero kirimo guca ibintu hirya no hino ku si, gisa n'igikoresha ubwo buryo bwa kabiri.

Abahanga benshi batekereza ko amwe mu mayeri iki gitero gikoresha mu guca mu rihumye programmu zirinda mudasobwa z'ibigo bikomeye ari ukuzinjiramo mu mayeri igihe zitangiye kwivugurura. Iki gitero rero iyo kibigezeho, gihita kinjira muri za mudasobwa zose zikorana.

Iyo mudasobwa imaze guterwa rero nyuma y'iminota 10 cyangwa 60 ihita isaba nyirayo kuyifunga akongera akayifungura maze yabikora, ba bajura bo kuri interineti bagahita bayigenzura --- bagasaba nyirayo kubaha amafaranga y'ingwate kugirango abashe kongera gukoresha ibiyirimo.