Diane Rwigara ntiyumva impamvu atashyizwe ku rutonde

Diane Shima Rwigara, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
Image caption Diane Shima Rwigara, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

Agaragaza igisa n'umubabaro ku maso, Diane Shima Rwigara yavuze ko atumva uko atabonetse ku rutonde rw'agateganyo rw'abemerewe kwiyamamaza kandi we asanga yaratanze ibisabwa byose.

Impamvu komisiyo y'igihugu y'amatora yatanze yo kutamushyira ku rutonde rw'agateganyo rw'abakandida bemerewe kwiyamamaza ngo ni imwe mu mikono y'abamushyigikiye itari umwimerere.

Gusa aha Rwigara ngo agasanga iyi mpamvu idafite ishingiro kuko yatanze imikono irenze iyasabwaga na komisiyo y'amatora.

N'ubwo ibintu bimeze uku, Diane Rwigara avuga ko ataratakaza icyizere.

Avuga ko uru ari urugendo yatangiye azi neza ko rutoroshye, ariko ko ngo icyo yahura nacyo cyose kitamuca intege.

Iki kibazo cy'imikono igomba gutangwa na buri wese usaba kwiyamamaza, ni rusange ku bakandida bigenga.

Uretse uyu Rwigara, Gilbert Mwenedata na Philippe Mpayimana na bo bagaragaje ko bagiye babangamirwa n'inzego z'ibanze.

Ngo hari aho abemeye kubasinyira bafunzwe cyangwa se bagasabwa kuvanwa ku rutonde nyuma yo guterwa ubwoba n'inzego z'ubutegetsi z'ibanze.

Kuri bo, ngo ibi ni ibimenyetso by'uko ishyaka riri ku butegetsi ritifuza gufungura urubuga ngo ryemerere n'abatavuga rumwe na ryo guhiganwa.

Amatora ya perezida ateganyijwe mu Rwanda mu kwezi kwa Munani muri 2017.