Irasana ryabereye mu nzu y'urubyinio muri leta ya Arkansas ryakomerekeje benshi

Ikarita ya Amerika

Polisi iravuga ko abantu bagera kuri 17 barasiwe mu nzu y'urubyiniro muri Amerika muri leta ya Arkansas.

Umuntu umwe yari arebye cyane, aza koroherwa, ariko ibindi bikomere ntibyari bikaze ku buryo byaviramo umuntu gupfa.

Umwe mu bari mu rubyiniro biravugwa ko yari afite imyaka 16.

Irasana ryabaye ahayinga saa 02:30 z'ijoro ku isaha yo muri Arkansas (saa 07:30 ku isha ngengamasaha ya GMT) mu gitaramo cy'indirimo, ariko nta makuru yatanzwe ako kanya ku muntu ukekwa kugira uruhare kuri icyo gitero.

Polisi yavuze ko bidafitanye isano n'iterabwoba.

Ikigo cy'itangazamakuru ABC cyavuze ko polisi yatangaje ko abantu benshi bakomeretse bari kugerageza guhunga bava mu rubyiniro ahitwa Power Lounge.