Ibarura ryerekana ko benshi mu bagore b'Abanyamerika bavuga ko batasangira n'umuntu badahuje igitsina ari bonyine

Mike Pence yavuze ko adashobora gusangira n'umugore utari uwe, Karen (ku ifoto) Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Mike Pence yavuze ko adashobora gusangira n'umugore utari uwe, Karen (ku ifoto)

Abantu benshi bumijwe no kumva visi perezida wa Amerika Mike Pence avuga ko adashobora gusangira n'umugore utari uwe.

Icyo gihe abantu benshi bakoresheje urubuga rwa interneti mu gutangara cyane bumiwe.

Ariko bisa naho atari we wenyine utekereza gutyo.

Ibarura ripima ibitekerezo by'abantu ryakozwe n'ikinyamakuru the New York Times ryatahuye ko hafi kimwe cya kabiri cy'abagore bemeranya nawe- ndetse na 45% by'abagabo babajijwe.

Naho se gusangira icupa? Byibagirwe. 29% bonyine ni bo bumva ko gusangira icupa n'umugore utari uwawe mwenyine biboneye.

Cyakora rero, irindi pima ryakozwe n'ikigo Morning Consult, ku bantu 3.500 ryasanze ibisubizo byabo bihinduka cyane bitewe n'uruhande bariho muri politike: Abari ku ruhande rw'abemera impinduka bita (liberals) basa n'abihanganira kuba basangira cyangwa bakicarana n'undi muntu w'igitsina gitandukanye.

62% by'aba Repubulikani no bo babona biboneye ugereranyije na 71% by'aba Demokarate.

Ikindi kinyuranyo kigaragara iyo ugendeye ku murongo w'idini.

Abakomeye cyane ku idini, ntibihanganira ibyo bintu.

Ndetse n'amashuri wize agira uruhare: Hafi kimwe cya kane cy'abantu batageze muri kaminuza babajijwe, batekereza ko bidakwiye gusangira n'umuntu mudahuje igitsina ugereranyije na 18% by'abafite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza cyangwa irenzeho.