Taiwan: Umugore yatandukanye n'umugabo wirengagije ubutumwa bwe

Line ni uburyo bwo guhanahana amakuru bukoreshwa cyane mu bihugu byinshi byo muri Aziya Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Line ni uburyo bwo guhanahana amakuru bukoreshwa cyane mu bihugu byinshi byo muri Aziya

Umugore wo muri Taiwan yemerewe gatanya nyuma yaho bigaragaye ko ubutumwa yoherereje umugabo we ku rubuga nkoranyambaga rwa Line rukoreshwa cyane muri icyo gihugu, umugabo we yabwirengagije.

Ubwo buryo bwa Line bwagaragaje ko umugabo yabonye ubwo butumwa, ariko ntiyagira na bumwe asubiza.

Mu ntangiriro y'uku kwezi, umucamanza yanzuye ko uwo mugore yarenganyijwe.

Byitwa "akamenyetso k'ubururu" - ijambo risobanuye igikorwa cyo gusoma ariko ntusubize ubutumwa bw'umuntu.

Ni ijambo rikomoka ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na Line, zikoresha akamenyetso kagaragaza niba uwo woherereje ubutumwa yabubonye akanabusoma.

Umucamanza wo rukiko rw'imanza mbonezamubano mu karere ka Hsinchu yashingiye ku butumwa bwirengagijwe bwo kuri Line nk'ikimenyetso cy'uko urushako rw'uwo mugore rwasenyutse mu buryo budashobora gusanwa

Ategeka ko ahabwa gatanya.

Nkuko umucamanza Kao yabivuze, mu gihe cy'amezi arenga atandatu, uyu mugore wahimbwe Lin yandikiye umugabo we ubutumwa bwinshi, harimo na bumwe yamwoherereje amaze gushyirwa mu bitaro kubera impanuka y'imodoka.

Mu butumwa bumwe, yabwiye umugabo we ko yari ari mu cyumba cy'indembe ndetse abaza umugabo we impamvu yasomye ubutumwa bwe ariko ntamusubize.

Nubwo umugabo we yamusuye inshuro imwe mu bitaro, urukiko rwasanze kuba ubundi butumwa bwakurikiye yarabwirengagije ari impamvu yuko haba gatanya.

Bari barashakanye mu mwaka wa 2012. Umugore afite imyaka nka 50 y'amavuko kandi yari yarigeze gushaka undi mugabo. Umugabo we afite imyaka nka 40 y'amavuko.

Uwari umugabo wa Lin ashobora kujurira icyemezo cy'urukiko namara kubona ubutumwa bukubiyemo icyo cyemezo ku iposita. Ariko bisa nkaho bitazaba.

Nkuko umucamanza Kao abivuga, uyu mugabo nta na rimwe yigeze yitaba mu rukiko kandi nta bundi butumwa na bumwe bw'urukiko yigeze asubiza.

Ikindi, bitandukanye n'ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga bwa Line, urukiko ntirushobora no kumenya niba yaranasomye ubutumwa rwamwoherereje ku iposita.