Zambia: Inguge yatumye umuriro ubura

Inguge n'izindi nyamaswa z'agasozi zikunze kuba hafi y'i Livingstone mu majyepfo ya Zambia Uwufise ububasha kw’isanamu iStock
Image caption Inguge n'izindi nyamaswa z'agasozi zikunze kuba hafi y'i Livingstone mu majyepfo ya Zambia

Inyamaswa yo mu bwoko bw'inguge yangije insinga ku rugomero rw'amashanyarazi mu majyepfo ya Zambia bituma abantu bagera ku bihumbi 50 babura umuriro w'amashanyarazi mu gitondo cyo ku cyumweru.

Iyo nyamaswa yari yuriye ku rugomero rw'amashanyarazi, igakwega insinga.

Henry Kapata, umuvugizi w'uru rugomero rw'amashanyarazi, yavuze ko iyo nyamaswa yarokotse uwo muriro w'amashanyarazi, ubundi wari kuba warayishe iyo iza kuba umuntu.

Kapata yongeyeho ko iyo azaba kuba umuntu wakoze ibyo yari no gukurikiranwa mu buryo bw'amategeko.

Yabwiye BBC ko iyo nyamaswa yarokowe n'umuryango wita ku kubungabunga inyamaswa z'agasozi, ubu ikaba iri koroherwa ariko ifite "ibikomere bikaze".

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko uru rugomero rw'amashanyarazi ruri mu mujyi w'ubukerarugendo wa Livingstone, aho bimenyerewe kubona inyamaswa zizerera kuko hegeranye na parike.

Umuriro w'amashanyarazi ubu wagarutse i Livingstone ndetse no mu gace kari hafi aho ka Western Province.

Umwaka ushize, nabwo inguge yatumye umuriro ubura hose mu gihugu cya Kenya.