Trump - Uburusiya: Kongere y'Amerika yemeje ibihano bishya

Donald Trump na Vladimir Putin bagiranye ibiganiro mu nama ya G20 Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Donald Trump na Vladimir Putin bagiranye ibiganiro mu nama ya G20

Abategetsi b'amashyaka yombi muri kongere ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bemeje itegeko rishyiraho ibihano bishya ku Burusiya ku birego by'uko bwaba bwarivanze mu matora ya perezida umwaka ushize.

Iri tegeko ndetse ryanagabanya cyane ububasha bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwo kuba yakuriraho Uburusiya ibihano.

Bwana Trump yigeze kuvuga ko akeneye ubwisanzure mu buryo bw'imibanire y' Amerika n'Uburusiya.

Ubutegetsi bwa Bwana Trump bwibasiwe n'ibirego by'uko Uburusiya bwagerageje kugena ibyavuye mu matora ya perezida yabaye muri Amerika umwaka ushize.

Uburusiya buhakana ibyo birego.

Ariko amaperereza menshi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari kureba niba hari umuntu n'umwe mu bari bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Bwana Trump wagambanye n'abategetsi b'Uburusiya.

Abanyamakuru baravuga ko iki cyemezo kigaragaza ko hari ubushake bukomeye muri kongere y'Amerika bwo gukomeza politiki yo kudashyikirana n'Uburusiya, icyo Bwana Trump yaba abitekerezaho icyo ari cyo cyose.

Perezida Trump ashobora kuburizamo iri tegeko. Ariko abanyamakuru baravuga ko igihe yaba abikoze, byakongera urwicyekwe ko ashyigikiye cyane Uburusiya.

Ku rundi ruhande, naramuka ashyize umukono kuri iri tegeko, yaba ashyizeho itegeko ubutegetsi bwe burwanya.