Igitabo kitavugwaho rumwe kuri Mandela cyahagaritswe

Aha hari mu muhango wo gushyingura Nelson Mandela witabye Imana ku itariki ya 5 y'ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2013, afite imyaka 95 y'amavuko Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Aha hari mu muhango wo gushyingura Nelson Mandela witabye Imana ku itariki ya 5 y'ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2013, afite imyaka 95 y'amavuko

Igitabo gishya kitavugwaho rumwe ku minsi ya nyuma y'ubuzima bwa Nelson Mandela wigeze kuba Perezida w'Afurika y'epfo cyahagaritswe n'inzu y'ubwanditsi yari yagisohoye.

Ni igitabo cyanditswe na Vijay Ramlakan, wari muganga wihariye wa Nelson Mandela.

Umuryango wa Bwana Mandela wari winubiye icyo gitabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'inzu y'ubwanditsi ya Penguin Random House yari yasohoye icyo gitabo, rivuga ko cyahagaritswe mu rwego rwo "guha icyubahiro" umuryango wa nyakwigendera Nelson Mandela.

Iryo tangazo ryongeraho ko umwanditsi w'igitabo yari yabwiye iyo nzu y'ubwanditsi ko umuryango wa Bwana Mandela ari wo wari waramusabye kwandika icyo gitabo.

Iyo nzu y'ubwanditsi ivuga ko byari byitezwe ko icyo gitabo kigaragaza uko Bwana Mandela yari afite "intege kugeza no mu mpera y'ubuzima bwe".

Ariko amakuru aravuga ko icyo gitabo cyari kugaragaza n'ibihe "bidahesha agaciro" impera y'ubuzima bwa Bwana Mandela, ndetse n'ugusubiranamwo k'umuryango we.

Ku wa gatanu, Graca Machel, umupfakazi wa Nelson Mandela, yavuze ko yari ari gutekereza ku kuba yarega mu rukiko muganga Ramlakan, amushinja kurenga ku mabwiriza agenga umwuga wa kiganga.

Ayo mabwiriza ateganya ibanga hagati ya muganga n'umurwayi.