Kunywa divayi "bigabanya ibyago byo kurwara diyabete"

Kwishimira ibyavuye mu bushakashatsi bw'impuguke zo muri Denmark? Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Kwishimira ibyavuye mu bushakashatsi bw'impuguke zo muri Denmark?

Abashakashatsi bo mu gihugu cya Denmark baravuga ko kunywa divayi inshuro nk'eshatu cyangwa enye buri cyumweru "bigabanya ibyago byo kurwara diyabete" yo mu cyiciro cya kabiri kurusha kutayinywa na rimwe.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Diabetologia, buvuga ko divayi igaragara nk'ifite akamaro cyane, kubera ko ishobora kuba igira uruhare mu gucunga isukari umuntu akoresha mu mubiri.

Abakoze ubu bushakashatsi babukoreye ku bantu barenga ibihumbi 70, bababaza ku binyobwa bisindisha banywa - ingano yabyo n'inshuro babinyoye.

Ariko izi mpuguke zavuze ko uru atari "uruhushya" zihaye abantu ngo banywe birenze igipimo cyagenwe.

Kandi ikigo cy'ubuzima cyo guhangana n'ibiza mu Bwongereza cyaburiye ko kunywa ibisindisha bitera izindi ndwara nyinshi zikaze, zirimo kanseri zimwe na zimwe, indwara y'umutima n'indwara y'umwijima.

Umuvugizi w'iki kigo cy'ubuzima mu Bwongereza yagize ati: "Abantu bagombye guhora bazirikana ibi igihe batekereje ku gipimo cy'ibyo banywa".