Amatora muri Kenya: BBC yibasiwe n'inkuru itari iy'ukuri

Iyo nkuru itari iy'ukuri yakozwe mu buryo igaragara nkaho yakozwe n'ikiganiro cya BBC Focus on Africa
Image caption Iyo nkuru itari iy'ukuri yakozwe mu buryo igaragara nkaho yakozwe n'ikiganiro cya BBC Focus on Africa

Videwo itari iy'ukuri ijyanye n'amatora yo muri Kenya yagaragajwe nkaho ari iyo mu kiganiro cya televiziyo cya BBC Focus on Africa, iri guca ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo nkuru igaragaza ikusanyabitekerezo ritari iry'ukuri rivuga ko Perezida Uhuru Kenyatta azatsinda amatora yo mu kwezi gutaha kwa munani.

BBC yasabye Abanyakenya kugenzura iyo nkuru basura urubuga rwa interineti rwa BBC.

Ikusanyabitekerezo riheruka ryagaragaje ko 90% by'Abanyakenya babonye cyangwa bakumva inkuru zitari iz'ukuri muri iki gihe hitegurwa amatora.

Benshi mu bantu babajijwe bumva ko zimwe mu nkuru zijijisha zibigambiriye.

Iryo kusanyabitekerezo ryasanze ko nubwo ibitangazamakuru bisanzwe bigikomeje kuba ari byo bitanga amakuru yizerwa cyane, umubare munini w'abantu babonye amakuru bayakuye ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na WhatsApp.

Kugenzura inkuru

Aho iyo nkuru itari iy'ukuri yagaragaye nk'iyitirirwa BBC yaturutse ntiharamenyekana. Ariko yatangiye guhererekanywa kuri uyu wa gatanu mu gitondo.

Indi nkuru nayo itari iy'ukuri yagaragajwe nkaho ari iya televiziyo ya CNN nayo iri guhererekanywa.

Amatora ya perezida muri Kenya azaba ku itariki 8 y'ukwezi gutaha kwa munani. Perezida uriho ubu azaba ahatanye n'abakandida barindwi barimo uw'ingenzi, umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga.