Umuyobozi w'ididini ry'abangilikani yatangiye urugendo muri Afurika

Umuyobozi mukuur w'idini ry'Abangilikani ku isi, Justin Welby. Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Umuyobozi mukuur w'idini ry'Abangilikani ku isi, Justin Welby

Umuyobozi w'idini ry'Abangirikani ku isi, Justin Welby, yatangiye uruzinduko rwe rw'akazi muri Afurika.

Mu gihe cy'iminsi itanu, Musenyeri mukuru Welby azibanda kuri Sudani y'Epfo anasure inkambi z'impunzi muri Uganda.

Ariko umunyamakur wa BBC wibanda ku bibazo by'amadini avuga ko uru ari n'urugendo rugamije gutsimbataza ubumwe mu idini ry'Abangililani ku isi riri gucikamo ibice kubera ikibazo cy'abaryamana bahuje ibitsina.

Mu mwaka ushize, umushumba mukuru wa Uganda, Stanley Ntagali, yasohotse mu nama nkuru yari yateguwe n'iri dini nyuma y'icyemezo cya kiliziya ya 'American Episcopal Church' cyo kwemeza gusezeranya abakundana bahuje ibitsina.

Kuva icyo gihe, Kiliziya ya Scottish Episcopal nayo yemeje ko izajya ibasezeranya.