Frank Habineza yiyamamariza kuba umukuru w'igihugu ni nde?

Uwufise ububasha kw’isanamu HABINEZA FRANK
Image caption Frank Habineza, umukandida yitoza mu kibanza c'umukuru w'igihugu

Frank n'umugabo ufite imyaka 40 y'amavuko, arubatse afite umugore n'abana 3.

Yavukiye mu gihugu cya Uganda, aho ababyeyi be babaga mu buhungiro.

Yize amashuri abanza n'ayisumbuye muri Uganda ayarangiza mu mwaka 1998.

Amashuri ye makuru yayigiye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare hagati 1999 na 2004.

Arangije kaminuza muri 2005,yahise agirwa umunyamabanga wihariye wa minisitiri ushinzwe ibidukikije, amashyamba , amazi n'amabuye y'agaciro.

Mu mwaka wa 2006, yavuye mu mirimo ya leta ajya kuyobora icyitwa " Nile Basin" ,ikigo kitaga ku kubungabunga ibibaya by'uruzi rwa Nile Kugeza mu mwaka wa 2009.

Nyuma y' amahugurwa n'amasomo y'inyongera muri Afrika y'epfo no muri Sweden, mu mwaka wa 2013 yahawe impamabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro muri Amerika, bamushimira guharanira demokarasi n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Avuga ko gukunda politiki yabikuye ku muryango w'Abanyapolitiki wo muri Uganda wamureze nyina amaze kwitaba Imana muri 1988.

Nyuma y'imyaka 15 ari muri FPR-Inkotanyi, Habineza yayivuyemo yiyemeza gushinga ishyaka rye ashaka guhangana n'ibibazo yabonaga byananiye FPR .

Muri 2009, Habineza yashinze ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ndetse atangaza ko yifuza guhangana na Paul Kagame mu matora y'umukuru w'igihugu ya 2010.

Iminsi ya mbere ntiyamworohere kuko ubutegetsi bwakomeje kwanga kowandika ishyaka rye ndetse bamwe mu bagaragaje kwinjira muri iryo ishyaka barahohoterwa.

Mu kwezi kwa 7, umwaka 2010 ,uwari visi perezida w'ishyaka Andre Kagwa Rwisereka, yasanzwe yishwe ku buryo bw'agashinyaguro mu nkengero z'umujyi wa Butare.

Ubutegetsi bwavuze ko yazize abagizi ba nabi ariko Habineza akomeza gutunga agatoki inzego z'ubutegesti.

Urupfu rwe rwakurikiwe n'ihunga rya Habineza yerekeza mu gihugu cya Suede aho yamaze imyaka 3.

Green Party ryaje kwemererwa gukorera mu gihugu ku buryo bwasaga n'ubutunguranye. Rugikubita Habineza yanze kwinjira mu ihuriro ry'amashyaka yemewe mu gihugu avuga ko riniga ubwisanzure muri politiki. Byaje kurangira nawe yemeye kwinjra muri iryo huriro ndetse asa n'utangiye kugabanya imvugo ikarishye yakoreshaga anenga ubutegetsi bwa FPR .

Habineza yabaye umunyamakuru imyaka 4.