Ivyaranze Paul Kagame agiye kwitoza ubwa gatatu

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abashigikiye Bwana Kagame bavuga kw'igihugu kitigeze gihungabana ku burongozi bwiwe

Paul Kagame yavukiye ahahoze hitwa Gitarama mu mwaka wa 1957. Mu mwaka wa 1961,ubwo yari afite imyaka 4, umuryango we wahungiye mu gihugu cya Uganda aho babaye mu nkambi z'impunzi zitandukanye.

Amashuri abanza yayigiye mu nkambi z'impunzi muri Uganda, amashuri yisumbuye ayiga mu ishuri rya Ntare Secondary School.

Yatangiye ubuzima bwa gisirikare muri 1981 ubwo we na bagenzi be bashingaga umutwe wa National Resistance Army waje kugeza Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi mu mwaka wa 1986 .Ku butugetetsi bwa Museveni,Kagame yabaye mu gisirikare cya Uganda yungirije ubuyobozi b'urwego rw'iperereza.

Muri 1990, Kagame yoherejwe mu mahugurwa ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Jenerali Fred Rwigema amaze gupfa, Paul Kagame yahise ava muri Amerika aza kumusimbura ku buyobozi FPR Inkotanyi n'umutwe wayo wa gisirikare wari mu ntambara na leta y'u Rwanda.

Nyuma ya jenoside muri 1994, Kagame n'igisirikare yari ayoboye bafashe ubutegetsi, Bizimungu Pasteur aba umukuru w'igihugu. Ariko byakomeje kuvugwa ko Jenerali Kagame ari we ufite ingufu nyinshi dore ko yari visi perezida na ministri w'ingabo.

Nyuma yo kwegura kwa Perezida Bizimungu, Paul Kagame yabaye umukuru w'igihugu w'inzibacyuho ndetse aza no gutorerwa manda ye ya mbere y'imyaka 7 mu mwaka wa 2003. Yongeye gutorwa muri 2010, ni we ukiyoboye u Rwanda .

Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwavuzweho byinshi kandi ku buryo butandukanye. Benshi mu banyamahanga bamushimiye kuba we n'ingabo ze barahagaritse jenoside bagashobora no kuzahura ubukungu bwari bwarajahajwe n'intambara.

Ibihugu byinshi biyobowe na Leta zunze ubumwe z'America n'u Bwongereza byamuhundagajeho inkunga ndetse imiryango imwe ivuga ko u Rwanda ari urugero rw'imicungire myiza y'inkunga.

Ariko ubutegetsi bwa Kagame bwanarezwe ubwicanyi n'ibindi bikorwa byahutaje ikiremwamuntu. Havuzwe abasivili bishwe mu Rwanda no muri Republika ya Demokarasi ya Congo.Ubutegetsi bwa Paul Kagame kandi bwarezwe gufunga urubuga rwa politiki, kwica abatavuga rumwe no kuniga itangaza makuru ryigenga.

Abashima Kagame bavuga ko ari umukuru w'igihugu ujyanye n'ibihe tugezemo, urengera inyungu z'Afrika kandi utinyuka guhangana n'abanyamahanga .

Ubutegetsi bwe bushimwa ko bwahaye abagore ijambo, kuri ubu mu nteko ishingamategeko harimo abagore bari ku bwiganze bwa 64 % ariko hari abasanga ko ubwo bwinshi budahura n'umusaruro batanga.

Paul Kagame n' umukuru w'igihugu uvuga ko ashyigikiye ikoranabuhanga n'isakazabumenyi rigezweho.Ni umwe mu bakuru b'ibihugu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nka Tweetter kandi avuga ko itumanaho rigezweho rigomba gufasha iterambere ry'igihugu.

Nubwo abiyamamaza ari 3, bisa n'aho Kagame, umugabo wubatse ufite abana 4, yizeye kuzatsinda kandi abonye amajwi menshi .