Abanyarwanda bazindukiye mu matora y'umukuru w'igihugu

Abaje gutora barindiriye kwinjira kurangura ico gikogwa
Image caption Abaje gutora barindiriye kwinjira kurangura ico gikogwa

Ibiro by'amatora byafunguwe saa moya za mu gitondo, abanyarwanda 6,897,076 barasabwa guhitamo perezida mu bakandida 3, Paul Kagame wo muri FPR Inkotanyi, Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira ibidukikije- Green Party na Philippe Mpayimana umukandida wigenga.

Imihanda yerekeza ku biro by'amatora yose yatatswe amabara y'ibendera ry'igihugu.

Komisiyo y'amatora yasabye abaturage kwirinda kwambara ibyerekana umukandida bashyigikiye mu gihe bajya gutora.

Ikintu cyose cyagaragara nko kwamamaza na cyo kirabujijwe.

Bwana Frank Habineza wamamazwa n'ishyaka Green Party yatoreye mu karere ka Gasabo-Kigali City.

Yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gutsinda amatora abonye amajwi 70%. Abajijwe aho akura iki cyizere, Habineza yavuze ko afite abantu benshi bamushyigikiye hirya no hino mu gihugu.

Mu gihe yaramuka atsinzwe yavuze ko yakwemera ibyavuye mu matora mu gihe byose byaba byanyuze jmu mucyo.

Image caption Frank Habineza yatoreye mu karere ka Gasabo-Kigali City

Komisiyo y'amatora iravuga ko irara yatangaje ibyavuye mu matora ku rugero rwa 80% ikaba yihanangirije undi uwo ari we wese wagerageza kugira icyo avuga ku byavuye mu matora mbere y'uko bitangazwa na Komisiyo.