Abanyarwanda mu matora

Bamwe mu bitabiriye amatora
Image caption Bamwe mu bitabiriye amatora

Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu baratora perezida umwe mu bakandida batatu. Ibiro by'amatora byafunguye saa moya za mu gitondo, bifunga saa cyenda z'amanywa.

Imihanda yerekeza ku biro by'amatora yatatswe amabara y'ibendera ry'igihugu.

Akanama k'amatora kasabye abaturage kwirinda kwambara ibyerekana umukandida bashyigikiye mu gihe bajyaga gutora.

Aka kanama kanavuze ko kuri uyu wa gatanu karara gatangaje imibare y'agateganyo y'ibyavuye mu matora.

Image caption Umukandida Paul Kagame w'ishyaka RPF igihe yatoraga

Umukandida Paul Kagame yatoreye mu Rugunga mu mujyi wa Kigali.

Uwundi mukandida watoye ni Frank Habineza w'ishyaka Democratic Green Party. Yatoreye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Image caption Bwana Habineza yatoye aherekejwe n'umugore we

Yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gutsinda amatora ku majwi 70%.

Abajijwe aho akura icyo cyizere, Bwana Habineza yavuze ko afite abantu benshi bamushyigikiye hirya no hino mu gihugu.

Mu gihe yaramuka atsinzwe, Bwana Habineza yavuze ko yakwemera ibyavuye mu matora mu gihe cyose byaba byanyuze mu mucyo.

Image caption Philippe Mpayimana (hagati) ni umukandida wigenga

Umukandida Philippe Mpayimana na we yatoreye ahitwa Camp Kigali, ho mu mujyi wa Kigali.