Frank Habineza ashima ivyavuye mu matora

Frank Habineza
Image caption Frank Habineza yabonye amajwi atarenze 0.47% , arashima ibyavuye mu matora

Umukuru w'ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda, Frank Habineza yavuze ko ashimira Perezida Kagame n'ishyaka rye nyuma y'itangazwa ry'amajwi y'agateganyo yavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yaraye abaye.

Amajwi yose amaze gutangazwa mu buryo bw' infatakibanza, yerekana ko Habineza yabonye angana na 0.47% ndetse akaba yaje ku mwanya wa nyuma mu bahatanye.

Si benshi batekerezaga ko umukandida wa Green Party yatsindwa aka kageni nubwo nanone ntawemezaga ko yarusha Paul Kagame.

Ni iki cyabaye kugira ngo atsindwe bigeza aha ?

Frank Habineza avuga ko na we atari yiteze amajwi makeya nk'aya.

Cyakora ngo byose birashoboka mu matora kandi ngo agomba kubyemera kubera ko yemera Demokarasi.

Abajijwe niba asanga amatora yaragenze neza, Habineza yavuze ko hari aho indorerezi ze zabujijwe kwinjira mu byumba by'itora, ubundi zikemererwa kwinjira amatora yarangiye.

Gusa ngo ibi ntiyabishingiraho yemeza niba aya matora yarabayemo ubureganya kuko nta bimenyetso bifatika afite.

Frank Habineza yavuze ko gutsindwa bitamuciye intege kandi ngo yiteguye kwitabira amatora y'abadepite ateganijwe umwaka utaha.

Philippe Mpayimana wiyamamaje nk'umukandida wigenga we yabonye 0.73 % mu gihugu cyose ku majwi amaze kubarurwa kugeza ubu.

We yemeye ko yatsinzwe kandi ko ashimira Paul Kagame wamutsinze.

Ejo kuwa Gatanu, amatora akirangira, abayoboke b'ishyaka FPR ntibategereje ko hatangazwa ibyavuye mu matora kuko bahise batangira ibirori.

Ku cyicaro gishya cy'ishyaka, abayoboke bari bakubise buzuye babyina insinzi ndetse ngo hari n'abaharaye burinda bucya.

Perezida Paul Kagame yaronse 98.63%, yashimye abamushyigikiye, anavuga ko ashimira abahangtanye na we muri aya matora.

Biteganijwe ko Abanyarwanda barara bamenye amajwi yose uretse ko nta kintu kinini cyahinduka kuko Paul Kagame yashyize intera nini cyane hagati ye n'aba bakandida bari bahanganye.