Abdel Fattah al Sisi wa Misiri mu Rwanda

Prezida Al Sisi (i buryo) ashyira indabyo ku rwibutso rwa jenoside i Gisozi Uwufise ububasha kw’isanamu Kigali Genocide Memorial Center
Image caption Prezida Al Sisi (i buryo) ashyira indabyo ku rwibutso rwa jenoside i Gisozi

Umukuru w'igihugu cya Misiri General Abdel Fattah al Sisi yatangiye uruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda.

Uretse ibibazo bya politiki rusange, abakuru b'ibihugu bombi ngo baragirana ibiganiro ku mubano wihariye hagati y'ibihugu bayoboye.

Biteganijwe kandi ko hashyirwa umukono ku masezerano menshi y'ubufatanye hagati ya Misiri n'U Rwanda.

Umubano w'ibihugu byombi ukunze kugaragara mu nzego za gisirikare, aho abasirikare benshi b'U Rwanda boherezwa mu mahugurwa mu Misiri.

Mu rwego rw'ubucuruzi, U Rwanda rwohereza mu Misiri ibicuruzwa byiganjemo icyayi n'ikawa bibarirwa agaciro ka miliyoni 30 z'amadolari, mu gihe Misiri yo yohereza mu Rwanda ibicuruzwa byiganjemo ibikoresho by'u bwubatsi bibarirwa muri miliyoni 64 z'Amadolari.

Buri mwaka igihugu cya Misiri gitegura amamurikagurishwa cyihariye y'ibikorerwa mu nganda zacyo ndetse kikanitabira ayandi mpuzamahanga abera mu Rwanda gihuriramo n'ibindi bihugu.

Urugendo rwa Prezida Abdel Fattah al Sisi mu bihugu byo munsi yubutayu bwa Sahara ngo ruri mu rwego rw'ishoramari aho iki gihugu cyifuza gushobora akayabo ka miliyari 7 z'amadolari.

Mu Rwanda ishoramari rya Misiri ngo rizareba cyane urwego rw'ingufu z'amashanyarazi ndetse no gukwirakwiza amazi meza.

Muri runo ruzinduko bitaganijwe ko hashyirwa umukono ku mishinga y'ishoramari.

Muri yo ngo hari nko gukingurira imiryango Kompanyi ya Eyptair igatangiza ingendo mu Rwanda .

Urugendo rwa Abdel Fattah Al Sisi rwatangiriye mu gihugu cya Tanzania, rugomba no kugera mu bihugu bya Tchad na Gabon.

Uwufise ububasha kw’isanamu Kigali Genocide Memorial Center
Image caption Al Sisi yarabye n'amafoto y'abaguye muri jenoside

xxxx