Malala agiye kwiga muri Kaminuza ya Oxford

Malala
Image caption Malala yarashwe mu mutwe n'umurwanyi w'umutalibani afite imyaka 15 hashize imyaka itanu.

Malala Yousafzai yahawe umwanya wo kwiga muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Uyu mukobwa wo muri Pakistani yahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel nyuma yo kuraswa n'abatalibani kubera guharanira uburenganzira bw'abakobwa bwo kwiga.

Malala, ubu ufite imyaka 20, yahawe umwanya hashingiwe ku manota yabonye asoza amasomo ye mu mashuri yisumbuye I Birmingham aho atuye nyuma yo kuhavurirwa.

Malala yarashwe mu mutwe n'umurwanyi w'umutalibani afite imyaka 15 hashize imyaka itanu.

Yari muri bisi yavaga ku ishuri gukora ibizami mu gace k'icyaro yabagamo k'ikibaya cya Swat muri Pakistani.