Perezida Paul Kagame yarahiriye kwongera gutegeka u Rwanda

Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro yari yakubise yuzuye.

Ni umuhango witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 19 birimo iby'Afurika ivuga Igifaransa nka Macky Sall wa Senegal, Alpha Conde wa Guinea, Ali Bongo wa Gabon na Faure Nyassimbe wa Togo.

Mu karere, abitabye ubutumire ni Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Tanzania na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bo bohereje intumwa zihagarariye abakuru b'ibihugu.

Nta ntumwa ihagarariye u Burundi yabonetse muri ibi birori, cyakora Pierre Buyoya wigeze kuyobora iki gihugu we ngo yaje ku butumire bwahawe abigeze kuyobora ibihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bari kuri Stade Amahoro, Bwana Kagame nta kinini yavuze ku migambi afite muri iyi myaka 7 iri imbere.

Ahubwo yongeye gusubira mu magambo amaze iminsi avuga ko adakeneye kurebera ku bihugu bikomeye bimunenga ngo akunde yitwe umutegetsi mwiza.

Yagize ati: "Twakomeje kurwanira uburenganzira bwacu bwo gukora ikitubereye kandi ibi tuzabikomeza nta kabuza.

Ntabwo ari u Rwanda rwonyine, buri gihugu cya Afurika gihora gihanganye n'imbaraga z'abaduhatira kubaho nk'uko bo babyifuza".

Yongeyeho ati: "Basaba ko twareka uburyo bwacu tukabisimbuza ubwabo kandi abaturage babo bagenda babutakariza icyizere".

Nubwo nta gihugu yavuze mu izina, nta gushidikanya ko yatungaga agatoki ibihugu bikomeye by'Uburayi n'Amerika byanenze cyane icyemezo cya Paul Kagame cyo guhindura itegekonshinga kugira ngo yiyamarize mandata ya 3.

Image caption Paul Kagame yatsinze amatora aheruka ku majwi arenga 98%

Muri iri jambo Paul Kagame yongeye gushima amashyaka 8 yamushyigikiye ndetse anavuga ko ashima abakandida babiri bahanganye na we mu matora.

Philippe Mpayimana wiyamamaje nk'umukandida wigenga ndetse na Frank Habineza wamamajwe n'ishyaka rirengera ibidukikije Democratic Green Party, nta n'umwe washoboye kugeza no ku ijwi 1 %.

Ku munsi w'ejo aba bombi bemezaga ko babonye ubutumire bwo kwitabira ibirori by'irahira rya Paul Kagame cyakora ntibigeze bahamagarwa ngo berekanwe nk'uko byakozwe ku bandi bashyitsi.