Afurika y'epfo: Akumiro n'ubwoba kubera umuntu urya abandi bantu

Igipolisi cyabonye ibisigazwa byinshi by'imibiri y'abantu mu gihe cyasakaga inzu y'uwo muvuzi gakondo
Image caption Igipolisi cyabonye ibisigazwa byinshi by'imibiri y'abantu mu gihe cyasakaga inzu y'uwo muvuzi gakondo

Hari ubwoba bwinshi mu cyaro cya Shayamoya mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y'epfo nyuma yaho hagaragaye umurambo waciwe umutwe.

Umuryango wa Zanele Hlatshwayo, wari ufite imyaka 25 y'amavuko akaba yari yaraburiwe irengero kuva mu kwezi kwa karindwi, uremeza ko yazize agatsiko k'abantu barya abandi bantu.

Abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi.

Umurambo we uri gushanguka watoraguwe nyuma yaho umugabo uvuga ko ari umuvuzi gakondo yishyikirije igipolisi mu cyumweru gishize akiyemerera ko yari amaze kurambirwa kurya inyama z'abantu.

Amakuru aravuga ko ku ikubitiro, igipolisi cyari cyateye utwatsi ibyo uwo mugabo yavugaga.

Gusa nyuma yo kugaragaza ikiganza n'ikirenge bifite amaraso nk'ibimenyetso by'uko arya abantu, nibwo igipolisi cyahise kimuta muri yombi.

Bamuhimba "Mkhonyovu", mu rurimi rw'Ikizulu, ugenekereje bishatse kuvuga "uwamunzwe na ruswa cyangwa ruswa".

Yacyeretse inzu akodesha, aho igipolisi cyasanze amatwi 8 y'abantu ari mu cyungo.

Byemezwa ko ayo matwi yari ifunguro ryari kwakirizwa abakiliya be, babwirwaga ko ayo matwi ari umuti w'igitangaza utuma babona amafaranga, ubutegetsi n'uburinzi.

Ibindi bice by'umubiri byinshi byasanzwe biri mu gikapu.

Image caption Umurambo wa Zanele Hlatshwayo wasanzwe ushyinguye mu nsi y'aya mabuye

Imyenda iriho amaraso kandi yaciwe ya Madamu Hlatshwayo yasanzwe iri hamwe n'ibisigazwa cy'imibiri y'abantu byari mu nzu y'uwo muvuzi gakondo.

Iyo myenda yamenywe n'abo mu muryango we.

Ariko igipolisi cyo kiracyategereje ibizamini byo kwa muganga bigaragaza isano ishingiye ku maraso, kugira ngo cyemeze niba ibyo bisigazwa ari iby'uwo mugore wasize umwana w'umuhungu w'imyaka ibiri y'amavuko.

Umuryango wa Madamu Hlatshwayo wabaye uretse kumushyingura.

Mukuru we, Nozipho Ntelele, yihanagura amarira, yagize ati: "Icyo twibaza gusa ni ukuntu yatakambye ngo ntiyicwe, yapfuye urupfu rubabaje cyane".

Image caption Nozipho Ntelele, wambaye umupira wera, yavuze ko Madamu Hlatshwayo yishwe urw'agashinyaguro

Yongeyeho ati: "Imyenda ye yari yuzuyeho ibyatsi n'umukungugu, bigaragaza neza ko yageragezaga kwirwanaho ngo arokore ubuzima bwe".

Image caption Uwo muvuzi gakondo yakodeshaga inzu isakaje ibyatsi y'umuvandimwe w'umwe mu bafatanyacyaha be
Image caption Igipolisi cyari cyafunze iyo nzu isakaje ibyatsi ariko bimwe bu byifashishwa mu buvuzi gakondo biracyagaragara urebeye mu mwenge uri mu rugi

Abaturage bemeye ko bariye abandi bantu

Mthembeni Majola, umutegetsi wo muri ako karere, yahise atumiza inama y'abaturage nyuma gato yuko abacyekwa kurya abantu bagejejwe mu rukiko bwa mbere mu cyumweru gishize.

Image caption Mthembeni Majola yavuze ko abaturage bamwe bariye abandi bantu ku bushake

Bwana Majola yagize ati: "Abaturage benshi barumiwe kubera ibyabaye ndetse ubu babayeho mu bwoba".

Ariko yavuze ko bamwe batatunguwe.

Yagize ati: "Bacye muri bo biyemereye ko bagiye kwivuza kuri uwo muvuzi gakondo bakanarya inyama z'abantu babizi".

Yongeyeho ati: "Ariko icyarakaje benshi muri twe, ni ukuntu abaturage bacu basigaye bapfa kwemera ibyo umuntu ababwiye".

Bwana Majola avuga ko abakiliya ba "Mkhonyovu" bari ibisambo byiba amatungo, akababwira ko yatuma biba ntibafatwe, ndetse ku buryo n'igipolisi kibarashe amasasu ntacyo yabakoraho.

Phepsile Maseko, ukuriye ishyirahamwe ry'abavuzi gakondo muri Afurika y'epfo, yamaganye icyekwa kuba imibiri y'abantu.

Yavuze ko "Mkhonyovu" yari umuvuzi gakondo wa baringa washakaga indonke "wateje urubwa umwuga wacu wubashywe".

Image caption Phepsile Maseko avuga ko ibyatahuwe bihesha isura mbi abavuzi gakondo bakorana umwuga wabo ubunyangamugayo

Madamu Maseko yagize ati: "Imigenzo yica abantu ikanakoresha umubiri w'abantu ntabwo ijyanye n'ubuvuzi gakondo. Ibyo biraturakaje twebwe nk'abavuzi gakondo duhora tubungabunga gukora akazi kacu mu bunyangamugayo".

Abo bagabo bashinjwa uko ari batanu bitabye urukiko kuri uyu wa mbere. Baretse icyifuzo cyabo cyo gufungurwa by'agateganyo, ndetse bazongera kwitaba urukiko mu mpera y'ukwezi gutaha kwa cyenda.

Hari abantu bigaragambyaga hanze y'icyumba cy'urukiko.