Ubuhinde: Gurmeet yakatiwe imyaka 20 kubera gufata abagore ku ngufu

Abapolisi baravuga ko bahawe amabwiriza yo kurasa icyo babona cyose mu gihe haramuka havutse akaduruvayo Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abapolisi baravuga ko bahawe amabwiriza yo kurasa icyo babona cyose mu gihe haramuka havutse akaduruvayo

Umuyobozi w'idini utavugwaho rumwe mu Buhinde wahamijwe icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ku wa gatanu, yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byavuze ko abayoboke ba Gurmeet Ram Rahim Singh batwitse imodoka mbere gato y'isomwa ry'urubanza.

Ku wa gatanu ubwo yahanywaga icyaha, habaye urugomo i Panchkula muri leta ya Haryana iri mu majyaruguru. Icyo gihe abantu bagera kuri 38 barishwe.

Uwo mugabo wiyita ko ari umutagatifu yahamwe no gufata ku ngufu abagore babiri b'abayoboke be. Kuri buri umwe, urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka 10, agomba kuba muri gereza yose ikurikiranye.

Abashinjacyaha bari bamusabiye gufungwa burundu.